AS Kigali itegereje abanyamahanga batatu ikomeje kwitegura CAF Confederation Cup na Shampiyona (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

AS Kigali ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino izatangira mu Ugushyingo ikina CAF Confederation Cup ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Iyi kipe itozwa na Nshimiyimana Eric, yatangiye umwiherero tariki ya 7 Ukwakira, ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikaba muri hoteli iri hafi yayo.

Kuri ubu, AS Kigali iri gukora idafite abakinnyi bayo barimo Hakizimana Muhadjiri, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Kalisa Rachid, Bayisenge Emery, Ndekwe Félix na Rusheshangoga Michel bari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cap-Vert mu kwezi gutaha.

Hari kandi abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Umurundi Kwizera Pierrot utarakinnye umwaka ushize w’imikino kubera imvune ndetse mugenzi we, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ waguzwe muri Bugesera FC.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwabwiye IGIHE ko aba bakinnyi bombi b’Abarundi bategerejwe i Kigali ku wa Kabiri mu gihe Umunya-Nigeria Orotomal Alex azahagera tariki ya 23 Ukwakira.

Ikipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, aho muri uyu mwaka w’imikino, ijonjora rya mbere ry’iri rushanwa Nyafurika rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo.

Mu mwaka ushize w’imikino, AS Kigali yasezerewe na Proline FC yo muri Uganda ku bitego 3-2 mu mikino yombi y’ijonjora rya kabiri.

Nyuma yo gukina ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, AS Kigali izitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Ukuboza.

Nkinzingabo Fiston asimbuka mu myitozo
Kapiteni wa AS Kigali, Ntamuhanga Tumaini Tity, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri iyi kipe
Myugariro w'ibumoso, Ishimwe Christian, atera umupira n'umutwe nyuma yo gusimbuka
Rurangwa Mossi akinana na Ishimwe Christian
Myugariro w'ibumoso, Ahoyikuye Jean Paul 'Mukonya'
Abakinnyi ba AS Kigali bafata ifoto mu myitozo
Rurangwa Mossi, Rugero na Sudi Abdallah bakinira hamwe
Abakinnyi ba AS Kigali bakora imyitozo itandukanye nyuma yo kumara igihe kirekire badakina
Sudi Abdallah mu myitozo ya AS Kigali kuri iki Cyumweru
Rugirayabo Hassan waguzwe muri Kamena, akurikiye umupira
Umunyezamu Bate Shamiru afata umupira nyuma yo gusimbuka
Umutoza Nshimiyimana Eric atera umupira mu myitozo
Rugirayabo Hassan, Nkinzingabo Fiston na Bishira Latif mu myitozo
Abakinnyi n'abatoza ba AS Kigali mu nama mbere yo gutangira imyitozo
Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Hakizimana Corneille atanga imyitozo
Umutoza wungirije wa AS Kigali, Mutarambirwa Djabil, akoresha bamwe mu bakinnyi pompage
Kayitaba Jean Bosco yitegura gutera ishoti
Bishira Latif atanga umupira kuri mugenzi we
Myugariro Karera Hassan atera umupira

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .