AS Kigali yapimishije abakinnyi bayo COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya AS Kigali yapimishije abakinnyi n’abatoza bayo icyorezo cya COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo ku wa Gatatu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo abakozi ba AS Kigali bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bapimwa icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo kuko izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Biteganyijwe ko guhera ku wa Gatatu abakinnyi bose ba AS Kigali bazatangira kuba hamwe, bakajya bakorera imyitozo i Nyamirambo.

Iyi kipe itozwa na Nshimiyimana Eric, yabonye itike yo gukina CAF Confederation Cup ya 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 gisheshwe burundu, kigafatwa nk’ikitarabayeho nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus aribwo kigitangira.

Ubwo AS Kigali yakinaga iri rushanwa Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda.

Imikino y’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe muri uyu mwaka wa 2020/21, iteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA iherutse kugaragaza ko bidashobora kuba mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Nitangira imyitozo, AS Kigali izaba ibaye ikipe ya kabiri mu Rwanda nyuma ya APR FC yakoze iya mbere ku Cyumweru.

Ndekwe Felix ni umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bapimwe
Kalisa Rachid mbere yo gupimwa COVID-19 kuri uyu wa Mbere
Abakozi batandukanye ba AS Kigali nabo bapimwe Coronavirus mbere yo gutangira imyitozo
Umutoza Eric Nshimiyimana yizeye kongera gukorana n'abakinnyi be guhera ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .