Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi batangiye guhurizwa hamwe mu myitozo ngororamubiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nzeri 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangiye guhuriza hamwe bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bagakora imyitozo ngororamubiri.

Ikipe y’Igihugu nkuru iheruka mu kibuga mu Ugushyingo 2019, ifite imikino ibiri izahuramo na Cap-Vert mu Ugushyingo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroun.

Abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda, bo baheruka gukina umukino wa gicuti na Congo Brazzaville muri Gashyantare, bazitabira irushanwa rya CHAN 2020 ryimuriwe muri Mutarama 2021 muri Cameroun.

Nyuma yo kumara amezi asaga atandatu badahurira hamwe, bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bahamagawe n’umutoza w’Amavubi; Mashami Vincent, kugira ngo bakorere hamwe imyitozo ngororamubiri.

Iyi myitozo iri kubera muri Stade Amahoro kuva muri iki cyumweru, aho hakora abakinnyi batanu ku munsi, bagakora imyitozo ngororamubiri hubahirijwe gusiga intera hagati yabo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi myitozo iyoborwa n’umutoza wongerera ingufu abakinnyi b’Amavubi; Mwambari Serge, igakorwa hafatwa amashusho yayo.

Aya mashusho azasangizwa ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gitaha kugira ngo afashe n’abandi bakinnyi bari mu rugo ku buryo bashobora gukomeza kwitoza ku giti cyabo mu gihe hagitegerejwe kumenya igihe imikino izasubukurirwa.

Kugeza magingo aya, umupira w’amaguru uri muri siporo zitaremerwa gusubukura imyitozo. Muri iki cyumwe, Minisitiri wa Siporo; Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hategerejwe ko amashyirahamwe y’imikino yose agira ingamba zihamye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nubwo Minisiteri ya Siporo yatanze icyizere ko amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa mu Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gukuraho amatariki y’agateganyo ryari ryatanze, azatangiriraho amarushanwa yaryo mu Ukwakira, rivuga ko hazatangazwa andi.

Basketball ishobora kuba umukino wa mbere usubukuye mbere y’iyindi mu Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu, hemejwe ko Shampiyona mu bagabo n’abagore, izaba hagati ya tariki ya 18 na 24 Ukwakira, abakinnyi bose baba bamwe.

Imyitozo y’amakipe izatangira ku wa 25 Nzeri kugeza ku ya 15 Ukwakira, umunsi ukurikiyeho abakinnyi bajye hamwe mu mwiherero, aho bazabanza gupimwa icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe mu bakinnyi b’Amavubi batangiye guhurizwa hamwe mu myitozo ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .