Abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye ko amategeko ahindurwa abarimo Mvukiyehe bakiyamamaza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports bandikiye Perezida w’iyi kipe, Mvuyekure François, bamusaba ko mu nama y’Inteko Rusange izaberamo amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri, hongerwamo ingingo yo kuvugurura amategeko, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza.

Ku wa Gatanu nibwo hasohotse amabwiriza azagenderwaho mu matora ya Komite Nyobozi nshya ya Kiyovu Sports, aho komisiyo iyashinzwe, yatangaje ko “kugira ngo wiyamamaze, ugomba kuba umaze amezi atandatu uri umunyamuryango “ kandi “ukaba nta kirarane cy’umusanzu ufite kuva muri 2017”.

Ku wa Gatandatu, Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvuyekure François, na we watangaje ko yiteguye kongera kwiyamamaza, yandikiye abanyamuryango abamenyesha ko muri aya matora azabera mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali ku wa 29 Nzeri “ku murongo w’ibyigwa hari ingingo imwe: gutora abagize komite nyobozi ya Kiyovu Sports”.

Iyi baruwa ye ariko, yakurikiwe n’iyo yahise yandikirwa n’abandi banyamuryango 70 ku Cyumweru, banditse ubusaba bakanasinya mu mazina yabo, basaba ko muri iyo nama y’inteko Rusange hongerwamo ingingo ihindura amategeko shingiro, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza.

Bagize bati “Turasaba ko inama y’Inteko Rusange idasanzwe mwatumije (….) ku murongo w’ibyigwa hakwiyongeramo kuvugurura amwe mu mategeko agenga Umuryango Kiyovu Sports mu rwego rwo kutazabangamira kwiyamamaza ku munyamuryango uwo ari we wese wa Kiyovu Sports ufite ubushake bwo kuzamura no gukorera abanyamuryango cyane cyane ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye hagamijwe gutaza imbere Kiyovu Sports.”

Ingingo yo kuba uwiyamamaza agomba kuba amaze amezi atandatu abaye umunyamuryango wa Kiyovu Sports, igonga Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020.

Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yifuzwa na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.

Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports basabye ko amategeko ahindurwa kugira ngo buri wese yimamaze
Mvukiyehe Juvénal wifuzwaga ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ntiyemerewe kwiyamamaza
Mvuyekure François (hagati) uyoboye Kiyovu Sports, arateganya kongera kwiyamamaza mu gihe yagirirwa icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .