Bashunga Abouba mu bakinnyi 24 bemejwe na Rayon Sports yasezereye abandi icyenda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu Bashunga Abouba waherukaga gusinyira Mukura Victory Sports ni umwe mu bakinnyi 24 Rayon Sports yatangaje ko izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports buherutse gutangaza ko mu mwaka utaha w’imikino buzakoresha abakinnyi 26 gusa.

Bwari bwatangaje ko umutoza Guy Bukasa yasabye ko mu bakinnyi 43 basizwe na Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate, hazasigaramo 21 gusa.

Muri abo 43, 12 bakiri bato bagumishijwe mu ikipe y’abato mu gihe muri 31 basigaye, hemejwe ko hasigara 22 biyongereyeho Niyigena Clément uheruka kugurwa muri APR FC nubwo yakiniraga Marines FC ndetse na Bashunga Abouba waherukaga gusinya muri Mukura Victory Sports.

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, aherutse kuvuga ko iyi kipe ikeneye miliyoni 110 Frw kugira ngo ibashe kugura abakinnyi, kwishyura ibirarane by’abakinnyi no gutangira umwiherero utegura umwaka utaha w’imikino.

Abakinnyi 24 batangajwe na Rayon Sports

Abanyezamu: Kwizera Olivier, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe.

Ba myugariro: Habimana Hussein, Iradukunda Axel, Kayumba Soter, Mujyanama Fidèle, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément, Rugwiro Hervé.

Abakina Hagati: Nishimwe Blaise, Niyonkuru Sadjati, Ciza Hussein, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Manace Mutatu na Oumar Sidibé.

Ba rutahizamu: Sugira Ernest, Drissa Dagnogo, Mudacumura Jackson, Nihoreho Arsène na Bigirimana Issa.

Bamwe mu bakinnyi batagaragaye muri uru rutonde ni umunyezamu Nsengiyumva Emmanuel watiwe na Etincelles, umunye-Ghana Commodore Olokwei, Niyomwungeri Mike, murumuna wa Manishimwe Djabel, Tumushime Altijan, Niyibizi Emmanuel wari waguzwe muri Etoile de l’Est, Uwiringiyimana Christophe wari waguzwe muri Gicumbi FC n’Umunya-Cameroun Philippe Arthur.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports nimara kubona undi mukinnyi wo hagati yifuza, uzava hanze, iteganya gusezerera umwe hagati ya Nizeyimana Mirafa na Nshimiyimana Amran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .