Bayern Munich yatsindiye Seville imbere y’abafana, yegukana UEFA Super Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Bayern Munich yatsinze bigoranye Seville ibitego 2-1 nyuma yo kwitabaza iminota 30 y’inyongera, yegukana igikombe kiruta ibindi i Burayi mu mukino wa mbere wa UEFA witabiriwe n’abafana bagera ku bihumbi 15,180, i Budapest muri Hongrie kuri uyu wa Kane.

Uyu mukino wabereye kuri Puskás Aréna ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 67, abagera kuri 20% bangana na kimwe cya gatanu ni bo bari bemerewe kuwitabira, akaba ari wo wa mbere w’amarushanwa y’u Burayi witabiriwe n’abafana kuva hadutse icyorezo cya Coronavirus. Muri abo harimo 500 bavuye muri Espagne n’abandi 1000 bavuye mu Budage.

Seville yatwaye Europa League mu kwezi gushize, yahiriwe n’iminota ya mbere kuri Bayern Munich yatwaye Champions League, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Lucas Ocampos ku munota wa 12, kuri penaliti yabonetse ubwo David Alaba yakiniraga nabi Ivan Rakitić mu rubuga rw’amahina.

Bayern Munich yasatiriye bikomeye, ibona uburyo butandukanye burimo umupira w’umuterekano ku ikosa ryakozwe na Rakitić, bawuteye ujya hanze mu gihe Thomas Müller na Benjamin Pavard bagerageje ubundi buryo, imipira ntiyajya mu izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa 33, Bayern Munich itsindirwa igitego cyo kwishyura na Leon Goretzka ku mupira wasubijwe inyuma mu rubuga rw’amahina na Robert Lewandowski.

Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Luuk De Jong yatsinze igitego cyanzwe ku ruhande rwa Seville kubera kurarira, mu gihe kandi uyu rutahizamu yabonye uburyo bwiza ku mupira yaherejwe na Suso, umunyezamu Manuel Neuer aratabara.

Mu gice cya kabiri, Bayern Munich yatsindiwe igitego na Robert Lewandowski wakinanye neza na Muller, ikoranabuhanga rya VAR ryerekana ko hari habayeho kurarira mu gihe ikindi gitego cyatsinzwe na Leroy Sané na cyo cyanzwe kuko Lewandowski yari yabanje gukora ikosa.

Youssef-En-Nesyri wari wasimbuye De Jong, yahushije uburyo bwashoboraga gutuma amakipe yombi yisobanura mu minota 90 isanzwe, umupira we ukurwamo na Manuel Neuer.

Javier Martínez wari umaze iminota ine asimbuye Lucas Hernandez, ni we watsinze igitego cyahesheje Bayern Munich intsinzi ku munota wa 103, ku mupira yateresheje umutwe nyuma y’uko umunyezamu Yassine Bounou yari asubije inyuma ishoti ryatewe na David Alaba.

Bayern Munich yujuje imikino 32 idatsindwa mu marushanwa yose, aho yegukanye ibikombe bitatu mu gihe kandi yashyize iherezo ku rugendo rw’imikino 21 Seville yari imaze idatsindwa.

Abafana bari bemerewe kureba uyu mukino wabereye i Budapest muri Hungary
Ivan Rakitic agaragaza ko yakoreweho ikosa
Umusifuzi Anthony Talyor yereka abakinnyi ba Bayern Munich ko ari penaliti ya Seville
Manuel Neuer yananiwe kugarura umupira watewe na Lucas Ocampos kuri penaliti
Abakinnyi ba Seville bishimira igitego cyabahaye kuyobora umukino
Lucas Ocampos yishimira igitego cyabonetse mu minota ya mbere
Robert Lewandowski yatsinze igitego ariko cyanzwe nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga rya VAR
Leon Goretzka yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Bayern Munich
Umunyezamu Yassine Bounou yaguye mu izamu akurikiye umupira wa Martinez
Javi Martinez ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira UEFA Super Cup begukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .