Bushayija wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 1998-2002 yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu musaza, yamenyekanye kuri iki Cyumweru nk’uko byemejwe na Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Bushayija Léonard wayoboye iyi kipe, yari amaze iminsi arwaye impyiko, aho yajyaga ajya kwivuza mu bitaro, by’umwihariko muri iyi minsi ya vuba akaba yari arembye cyane.

Yitabye Imana nta kwezi gushize ashyizwe muri Komisiyo yateguye amatora ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020.

Kiyovu Sports yagize iti “Inkuru y’akababaro, umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu kababaro n’umuryango wa muzehe Léonard, Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye. Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza.”

Bushayija Léonard wabaye Umuyobozi wa Kiyovu Sports yitabye Imana azize uburwayi
Bushayija Léonard yabaye mu buyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza mu mpera za 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .