FERWAFA yatanze icyizere cyo gutangira Shampiyona mu minsi ya vuba

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yavuze ko mu cyumweru gitaha ari bwo bateganya gutangaza igihe amarushanwa bategura arimo za Shampiyona mu byiciro bitandukanye, azongera gukinwa.

Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino yose n’amarushanwa nyuma y’amezi asaga atandatu bihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’iminsi ibiri, FERWAFA yamenyesheje amakipe ko agomba kugaragaza uburyo azapimishamo abakinnyi, uburyo imyitozo izakorwa, abazayitabira n’ikibuga azajya akoreraho, byose bigakorwa bitarenze tariki ya 12 Ukwakira kugira ngo iyasabire uburenganzira bwo gutangira imyitozo.

Nubwo ibi byatangaga icyizere kuri bamwe, tariki ya 2 Ukwakira, FERWAFA yongeye kwandikira abanyamuryango bayo ibagaragariza ko tariki ya 18 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma wo kuba buri kipe igomba kuba yarabonye icyangombwa cyiyemerera gukina amarushanwa yayo.

Ubusanzwe, hagendewe ku mabwiriza ya Club Licensing, FERWAFA ivuga ko nta munyamuryango wayo ushobora gukina amarushanwa atabifitiye uruhusa rwemewe ndetse mu mwaka ushize w’imikino, amakipe amwe yo mu Cyiciro cya Kabiri yemerewe gukina, ariko abwirwa ko adashobora kuzamuka nubwo yabikorera kuko atari yujuje ibisabwa.

Kuba gusaba ibyangombwa byo gukina amarushanwa bizageza hagati mu Ukuboza, abakurikiranira umupira w’u Rwanda hafi bemeza ko bisobanuye ko n’amarushanwa yageza muri uko kwezi ataratangira ndetse byanashoboka akageza muri Gashyantare 2021 kuko ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abakina imbere muri Shampiyona y’Igihugu izitabira CHAN 2020 muri Cameroun muri Mutarama.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yagaragaje ko Shampiyona ishobora gutangira mu gihe cya vuba, aho kugeza mu 2021.

Ati “Ntabwo dukwiye gufata itangira rya Shampiyona ngo turihuze n’iryo gutanga ibyangombwa nubwo na none bimeze kimwe, ariko igihe byagaragaraga ko ibindi byose byuzuye, hari ikipe itabonye ibyangombwa, izindi zose zabonye ibyangombwa zatangira.”

“Tugomba kuzirikana amahame y’ibanze atuma abantu bongera gukina. Ntabwo nyuma y’icyumweru kimwe abantu bajya mu kibuga ngo bakore amarushanwa, hari ibigomba kubaho cyeretse ibyo tudafiteho ububasha nk’aya marushanwa mpuzamahanga agengwa na CAF cyangwa se na FIFA, tugomba kugenderaho gutyo gusa.”

Muri Kanama, FERWAFA yari yateganyije ko amarushanwa yose azasubukurwa mu Ukwakira, ariko bigeze mu ntangiriro za Nzeri, itangaza ko igihe cyari cyatangajwe kivuyeho, hazamenyeshwa andi matariki.

Uwayezu François Régis yavuze ko mu cyumweru gitaha bateganya gutangaza ingengabihe nshya y’uburyo amarushanwa FERWAFA itegura azakinwa kuko bazaba bamaze kubona uburyo amakipe yiteguyemo.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko hari ibintu nka bitatu by’ingenzi bigomba gutuma dutangaza igihe amarushanwa azatangira, tuzanatangaza mu gihe cya vuba: icya mbere ni amabwiriza amakipe agomba kubahirizwa kugira ngo yitoze, kugeza uyu munsi ayabyujuje ni APR na AS Kigali kandi yatangiye imyitozo, hari indi kipe yadusabye ariko ntibiruzura byose. Amakipe natangira imyitozo bizaduha ishusho y’igihe twatangirira amarushanwa.”

“Ntabwo tuzagendera kuri icyo gusa, hari itariki twashyizeho, nyuma ya tariki ya 12 Ukwakira tuzatangaza ikigiye gukurikiraho mu bijyanye n’amarushanwa ya FERWAFA, mu byiciro byose bashobora kutagendera ku rwego rumwe, icyo gihe tuzatangaza ibijyanye n’igihe amarushanwa azatangirira. Iriya gahunda ya Club Licensing hari igitekerezo ko twayigabanya mu bice, tugendeye kuri gahunda yo gutangira imyitozo mu makipe.”

Yakomeje agira ati “Icyo twifuza ni uko amarushanwa aba, abantu bagahabwa igihe runaka cy’imyitozo kugira ngo tuzirinde ibindi bibazo runaka bizabamo ubwo abantu bazaba bagiye gukina amarushanwa.”

Uretse APR FC yatangiye imyitozo ku Cyumweru na AS Kigali yayitangiye ku wa Gatatu, Espoir FC ni indi kipe yagaragaje ko yiteguye, aho yapimishije abakinnyi bayo-COVID-19 ku wa Kane.

Umupira w’Amaguru uheruka gukinwa ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe, umunsi Minisiteri y’Ubuzima yatangarijeho ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ibi byatumye amwe mu marushanwa arimo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro cyari kigitangira, ashyirwaho akadomo muri Gicurasi mu gihe Shampiyona y’abagore n’iy’Icyiciro cya Kabiri byemejwe ko zizasozwa imikino isubukuwe.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu mikino ibiri yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 20222 izabera muri Cameroun, yapimwe COVID-19 kuri uyu wa Gatanu mbere yo gutangira umwiherero mu Bugesera.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, avuga ko mu cyumweru gitaha bazaba bamaze kubona uko amakipe yiteguye, hagatangazwa ingengabihe y'amarushanwa
Umupira w'amaguru uheruka gukinwa mu Rwanda muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .