Fidèle Uwayezu wahoze mu Ngabo z’u Rwanda yatorewe kuyobora Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Uwayezu Jean Fidèle wabaye umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, yatorewe kuba Perezida mushya w’Umuryango Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ine mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Amatora yatangiye saa munani n’iminota 30, akorwa mu ibanga rikomeye. Mu cyumba cya Lemigo yaberagamo, nta muntu n’umwe wari ufite telefoni ku buryo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, kumenya ibyari biri kuberamo byari ikintu kigoye cyane.

Umwe mu bari bitabiriye aya matora, ni we wasohotse avuga uko imbere byifashe, ko Uwayezu ariwe muyobozi mushya w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Ni amatora yayobowe na Komite y’Inzibacyuho yari yahawe iminsi 30 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uwayezu Jean Fidèle w’imyaka 54 akomoka i Nyanza, yatorewe kuyobora Umuryango Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, ahigitse Bizimana Slyvestre bari bahanganiye uyu mwanya, ariko we akaba atitabiriye amatora kubera ko ari Umudivantisite w’umunsi wa karindwi.

Uwayezu yahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse yahawe umudali wo kubohora igihugu. Mu 2011, yiyamamarije kuba Umusenateri aturutse mu Ntara y’Amajyepfo gusa ntiyahirwa. Icyo gihe yari ashyize imbere amahoro n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere n’uburumbuke by’u Rwanda.

Ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Muhanga ashaka kuba Umusenateri yagize ati “Narwaniye iki gihugu kandi nzakomeza kubikora ntyo nitanga, ntanga ubuzima bwanjye bwose ku Banyarwanda kugira ngo bagire amahoro n’umutekano.”

Uwayezu asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, hiyamamaje Mushimire Jean Claude wahoze akuriye imishinga muri manda ebyiri ziheruka muri Rayon Sports ndetse na Kayisire Jacques wakiniye Rayon Sports nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngoga Roger Aimable yiyamamaje nk’umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri naho Ndahiro Olivier yiyamamaza nk’Umubitsi.

Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.

Uwayezu Jean Fidèle ageza ijambo ku nteko rusange ya Rayon Sports yamutoye
Kayisire Jacques yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere w'Umuryango Rayon Sports
Ngoga Roger Aimable watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri
Ndahiro Olivier yatorewe kuba Umubitsi w'Umuryango Rayon Sports

Iyi Nteko Rusange ya Rayon Sports idasanzwe yatangiye nyuma y’iminota 36 ku i saa tatu yari yatangajwe mbere ndetse abayitabiriye babanza kwamburwa telefoni ngendanwa kugira ngo ibiganirwa bigume hagati yabo.

Kimwe mu byari byitezwe ni uko Rayon Sports yagombaga kuyoborwa n’amasura mashya nyuma y’uko RGB na Minisiteri ya Siporo basabye ababaye mu buyobozi bwayo, bagaragaye mu bibazo by’amakimbirane biyiherukamo, kutongera kuyobora.

Komite yatowe yasimbuye iy’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, yo yari yashyizweho na RGB nyuma y’uko uru rwego rushinzwe imiyoborere ruhagaritse Komite ya Munyakazi Sadate kubera kunanirwa kubahiriza inshingano zo gusubiza Umuryango ku murongo.

Muri Kanama, RGB yari yasabye ko inzego zose za Rayon Sports ziseswa hagasigara komite nyobozi ya Munyakazi Sadate icunga ikipe ndetse na yo ikaba yari yasabwe kunoza ibijyanye n’amategeko muri iyi kipe nubwo itabigezeho igahagarikwa ku wa 22 Nzeri.

Amatora ya Komite Nyobozi yabanjirijwe n’ayo kwemeza amategeko shingiro mashya azagenderwaho n’uyu Muryango.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe yemeje ko abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports ari Fan Club 45 zasinye ku mategeko shingiro yatowe, kongeraho izindi zizavuka nyuma, aho buri imwe igomba kuba byibuze igizwe n’abantu 30, buri umwe akajya itanga byibuze umusanzu ungana na 2000 Frw ku kwezi. Utabikoze mu gihe kingana n’amezi atatu azajya atakaza ubunyamuryango.

Ku bijyanye no kuba RGB yari yagarageje ko Gikundiro Forever ifite ubuzima gatozi, bigatuma Rayon Sports isa nk’aho ari impuzamiryango, hemejwe ko nta Fan Club igomba kugira ubuzima gatozi.

Jean Fidèle Uwayezu wahoze mu ngabo z’u Rwanda yatorewe kuyobora Rayon Sports
Abayobozi b'amatsinda y'abafana 45 ni bo bitabiriye amatora ya Rayon Sports
Abitabiriye amatora babanje kwiyandika mbere yo gufata ibyicaro
Me Nyirihirwe Hilaire na we yari muri Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports ndetse ni we wari ushinzwe gukora amategeko shingiro yemejwe kuri uyu wa Gatandatu
Twagirayezu Thaddée yari yungirije Murenzi Abdallah muri Komite y'inzibacyuho y'Umuryango Rayon Sports
Murenzi Abdallah (iburyo) ni we wari uyoboye Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .