Fiston Abdoulrazaq yahakanye ibyo kwerekeza muri Rayon Sports yatijwe abakinnyi babiri na TP Mazembe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umurundi Fiston Abdoulrazaq avuga ko amakuru amwerekeza muri Rayon Sports atari ukuri kuko nta biganiro yigeze agirana n’ubuyobozi bwayo.

Ku wa Kane, Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B FM Umwezi ko bari mu biganiro n’abakinnyi bane bazava hanze barimo Umurundi Fiston Abdoulrazaq.

Ati “Ibiganiro birimo gukorwa, nabyo bigenze neza byashoboka. [Fiston Abdoulrazaq ] ni umukinnyi mwiza unakunda Rayon Sports. Twari twaravuganye Rayon Sports ikiri i Nyanza bipfa ku munota wa nyuma ariko ntabwo kuvugana byarangiye gutyo gusa, abantu bagomba kubibyaza umusaruro."

Kuri rundi ruhande ariko, uyu Murundi ukinira ENNPI SC yo mu Misiri nyuma yo guca mu bihugu nka Kenya, Afurika y’Epfo, Angola, Iraq na Algérie, avuga ko nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports ndetse amakuru yo kuyerekezamo ntaho ahuriye n’ukuri nk’uko yabitangarije Indundi Sports.

Ati “Iyo nkuru si yo nta muntu n’umwe turavugana avuye muri Rayon Sports. Si ubwa mbere bavuga ko ngomba kuyijyamo sinzi impamvu babikora , hari abantu bamwe bamwe bigeze kumbwira ko najya mu Rwanda, Tanzania, Uganda cyangwa Kenya ariko muri iki gihe ntiharagera ko nkina muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba keretse mu myaka iri imbere .“

Uretse uyu mukinnyi, abandi Murenzi Abdallah yari yavuze ko bari mu biganiro na Rayon Sports ni rutahizamu w’Umunya-Mali Moussa Camara wigeze gukinira iyi kipe hagati ya 2016 na 2017, aho kuri ubu akina muri Oman ndetse na rutahizamu w’Umunya-Rwanda Biramahire Abeddy kuri ubu ukinira Buildcon FC yo muri Zambia.

Rayon Sports yatijwe abakinnyi babiri na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aribo Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega ukina hagati ndetse na rutahizamu Robert Mbelu.

Fiston Abdoulrazaq avuga ko nta biganiro yagiranye na Rayon Sports
Jean Vital Ourega ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha
Moussa Camara na we ari mu bifujwe ko bagaruka muri Rayon Sports
Biramahire Abeddy ashobora kugaruka mu Rwanda agakinira Rayon Sports
Robert Mbelu ni umwe mu bakinnyi TP Mazembe yatije Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .