Gusigarana amakipe 18 muri zimwe mu mpinduka zikomeye zitezwe muri Premier League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Liverpool na Manchester United ari ku isonga ry’ayasabye ko haba impinduka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, ikazajya ikinwa n’amakipe 18, aho kuba 20 nk’uko byari bisanzwe.

Uyu mushinga wifujwe kuva mu 2017, ugamije kuvugurura umupira w’amaguru mu Bwongereza wiswe “Project Big Picture”.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko mu bitekerezo byatanzwe harimo kuba Premier League yajya ikinwa n’amakipe 18, hagatangwa miliyoni 250£ mu makipe yo mu byiciro byo hasi kugira ngo ahangane n’ingaruka za Coronavirus.

Amakuru avuga ko 25% by’amafaranga yinjizwa n’amakipe ya Premier League ku mwaka, azajya mu makipe yo mu byiciro byo hasi mu Bwongereza mu gihe hatangwa kandi miliyoni 100£ zo gushyigikira ibikorwa by’Ishyirahamwe rya ruhago (FA).

Gusa, iyi gahunda iteganya ko irushanwa rya League Cup (Carabao Cup) n’Igikombe cya Community Shield byakurwaho mu gihe ibindi biganiro byagaragaje ko League Cup yagumaho uko iri, ariko ntijye itanga umwanya wo gukina imikino y’u Burayi.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibitekerezo byatanzwe byashyizwe hamwe mu nyandiko imwe y’ivugurura, yanditswe na Sosiyete Fenway Sports Group ifite Liverpool, ishyigikirwa na bagenzi babo bo muri Manchester United.

Amakuru akomeza avuga ko aya makipe yombi yiteze ko andi yitwa ko ari muri atandatu akomeye: Manchester City, Arsenal, Chelsea na Tottenham – azayashyigikira.

Iyi gahunda ivuga ko yaha ijambo amakipe icyenda amaze igihe kirekire muri Premier League, aho uretse atandatu yavuzwe, hakwiyongeraho Everton, Southampton na West Ham.

Aya makipe icyenda ni yo yaba yemerewe gukina imikino myinshi mu irushanwa rishya rya Champions League byitezwe ko rizatangira mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Aya makipe icyenda kandi azaba afite ububasha burenze ubw’ayandi, aho atandatu muri yo azajya afata ibyemezo ku kuba hari umufatanyabikorwa mushya wagura ikipe.

Hari kandi gutekerezwa uburyo nihasigara amakipe 18, ikipe ya 16 muri Premier League izajya ihatanira umwanya mu Cyiciro cya Mbere n’ikipe yabaye iya gatatu, iya kane n’iya gatanu muri Championship (Icyiciro cya Kabiri).

Bivugwa ko amakipe ya Manchester United na Liverpool yiteguye kwemezwa ayandi iyi gahunda kandi akaba yifuza ko yazashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Liverpool na Manchester United zifuza ko muri Premier League hasigara amakipe 18
Manchester United na mukeba wayo, Liverpool, zifuza ko amakipe atandatu yaba ifite ijambo riruta iry'ayandi muri Premier League
Manchester City iri mu makipe byitezwe ko azashyigikira iyi gahunda nshya
Irushanwa rya League Cup (Carabao Cup) rishobora gukurwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .