Imvura y’ibitego muri Premier League yaba iri guterwa n’iki?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Umwaka mushya w’imikino muri Premier League ukomeje gutungurana kubera ibitego byinshi bikomeje kuboneka mu mikino itandukanye.

Ku Cyumweru, Manchester United yatsindiwe mu rugo na Tottenham ibitego 6-1 mu gihe Liverpool ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yihanangirijwe na Aston Villa yayitsinze ibitego 7-2.

Kuri ubu amaso yose ahanzwe ba rutahizamu mu makipe atandukanye bitewe n’umubare w’ibitego ukomeje kwiyongera.

Kuri Matt Barlow, Umunyamakuru wa Daily Mail, asanga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu misifurire (VAR), kuba abafana batemerewe kujya ku bibuga no kuba hari amategeko yahindutse biri mu byatumye haboneka ibitego byinshi muri uyu mwaka mushya w’imikino.

Uburyo bwo kugarira

Matt Barlow avuga ko uburyo amakipe ya Premier League yaguze akenshi bitajyana n’imikinire yifuzwa n’abatoza, ahubwo yanga gutanga amafaranga y’umurengera ku bakinnyi beza bo hagati mu bwugarizi.

Avuga ko Chelsea, Tottenham na Manchester United zifite abakinnyi beza, ariko na none usanga bakeneye abashobora kubafasha kurushaho kugurarira, aho yakomoje ku kuba byibuze kimwe cya kabiri cy’amakipe ya Premier League yifuzaga kuba yasinyisha umukinnyi wo hagati mu bwugarizi muri iyi mpeshyi.

Yatanze urugero rw’uburyo Manchester City ihora ihinduranya abakinnyi mu bwugarizi ndetse n’uko Arsenal yananiwe kugura myugariro ngenderwaho ubwo yatozwaga na Arsène Wenger.

Ku rundi ruhande ruhande ariko, Barlow avuga ko nubwo wagira umukinnyi nka Virgil van Dijk, atakemura ibibazo byose kuri buri mukino kuko yari mu kibuga Liverpool igaragurwa na Aston Villa.

Abatoza bahinduye imikinire

Matt Barlow yakomeje avuga ko muri iyi minsi, abatoza benshi bashaka gukina umupira wo gusatira, aho bigana abarimo Pep Guardiola wabikoze bikamuhira muri FC Barcelone, Bayern Munich na Manchester City.

Muri ubu buryo, bisaba ko na ba myugariro bagerageza gushyiraho igitutu ikipe bahanganye bakayisunika, ariko bikaba ikibazo mu gihe ikipe bihanganye ifite ba rutahizamu bihuta nka Jamie Vardy, Son Heung-min na Pierre-Emerick Aubameyang kuko akenshi babahindukirana.

Uburyo umukino usatira wa Norwich utagize icyo uyimarira igasubira mu cyiciro cya kabiri, uko Sheffield United yakoresheje ubwugarizi bwayo ikagira umwaka mwiza w’imikino n’umupira Leeds iri gukina n’ingero nziza z’imikinire itandukanye abatoza bari gukoresha.

Penaliti, VAR n’ihinduka ry’amategeko

Mu isesengura rya Barlow, avuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’amashusho mu misifurire (VAR), hagiye hagaragara amakosa menshi atari asanzwe, aho buri kugongana kw’abakinnyi kugaragara nk’igikorwa gikomeye bitewe n’uburyo aya mashusho asubirwamo.

Avuga ko abakinnyi basatira izamu iyo bakozweho gato bahita bagwa kuko ntawe uri bubahanire kwigusha kandi bigaragara ko habaye gukoranaho, ibi bituma n’umubare wa penaliti zitangwa wiyongera.

Ihinduka ry’amategeko arimo kurengura, gukora umupira n’ukuboko nabyo biri mu byongereye umubare w’ibitego kubera penaliti zitangwa.

Gukinira muri Stade zitarimo abafana n’umupira wa nyuma ya COVID-19

Kimwe mu byagarutsweho cyane ubwo umupira w’amaguru wasubukurwaga nyuma ya Guma mu Rugo ni uburyo amakipe yabaga yakiniye mu rugo, yatsindwaga muri Shampiyona y’u Budage.

Kuri ubu ntabwo abakinnyi bari ku bibuga byabo bagifite za ngufu zibashyigikira ziturutse mu bafana ndetse bakina nta gitutu mu gihe ibi biha izindi mbaraga ikipe bahanganye, igakina yisanzuye.

Kuba amakipe atarabonye umwanya uhagije wo kwitegura umwaka mushya w’imikino nabyo biri mu bigarukwaho bishobora gutera kwiyongera kw’ibitego mu mukino kuko amakipe atamenyeranye.

Kunanirwa k’umubiri no mu mutwe ku bakinnyi nabyo bishobora gutuma bataguma mu mukino uko bikwiye.

Dave Bassett watoje amakipe atandukanye mu Bwongereza, avuga ko “Nta kuntu Manchester United yari gutsindwa ibitego bitandatu mu rugo ku Cyumweru mu gihe kuri Old Trafford hari kuba hari abafana ibihumbi 75” cyangwa ngo “Liverpool itsindwe ibitego birindwi na Aston Villa iyo Villa Park iba yuzuye.”

“Penaliti zose zirinjira. Abakinnyi ntibajya bahusha penaliti mu myitozo, ubu baratuje kuko nta gitutu cy’abafana kibariho. Nabyo wabivuga ku basifuzi, biroroshye guha ikarita itukura Martial, Lamela ukamwihorera kuko muri Stretford End (igice cya Stade ya Old Trafford) nta muntu uhari. Turi kureba umukino utandukanye kubera ko nta bafana.”

Mu mikino 38 y’iminsi ine imaze gukinwa muri Premier League ya 2020/21, hamaze kuboneka ibitego 144 birimo 23 bya penaliti, ni ukuvuga impuzandengo y’ibitego 3.78, hafite ibitego bine kuri buri mukino.

Amakipe menshi yo mu Bwongereza yari ku isoko mu mpeshyi, ashaka abakinnyi bakina hagati mu bwugarizi
Harry Kane yishimira igitego yatsinze Manchester United ku Cyumweru
Ihinduka ry'amategeko ajyanye no gukora umupira n'ukuboko ndetse n'ikoreshwa rya VAR byongereye penaliti zitangwa muri Premier League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .