Igikombe cya Afurika cya 2021 gishobora gusubikwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2020 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Gusubika imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cya 2021 ni imwe mu ngingo izigwaho mu nama y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) izaterana mu cyumweru gitaha ku wa 30 Kamena nyuma y’uko amarushanwa menshi asubitswe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Bteganyijwe ko Igikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun kuva tariki ya 9 Mutarama kugeza ku ya 6 Gashyantare ariko birasa naho bishobora guhinduka bitewe n’uko igihe gikomeje kugabanuka.

Kugeza ubu hamaze gukinwa iminsi ibiri gusa mu matsinda yo gushaka itike yo gukina iri rushanwa ndetse byitezwe ko umupira w’amaguru uhuza ibihugu utazasubukurwa mbere y’Ukwakira kuri uyu mugabane bitewe na COVID-19.

Komite Nyobozi ya CAF izaterana mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, niyo izemeza ikizakorwa ndetse ishyireho uburyo bwo gusoza amarushanwa abiri ahuza amakipe kuri uyu mugabane.

Icyemezo FIFA yafashe ku wa Kane cyo gukuraho imikino mpuzamahanga yagombaga kuba muri Nzeri uretse mu Burayi na Amerika y’Epfo, cyasize CAF isigaranye amatariki make yo gusoza imikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izahuza amakipe 24.

Haracyasigaye imikino ine muri buri tsinda nubwo ishobora gukinwa mu Ukwakira n’Ugushyingo, ariko byaba bivuze ko itangira ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ryaba risubitswe.

Hari kandi umutwaro gukina Igikombe cya Afurika muri Mutarama bishobora gushyira ku marushanwa y’imbere mu bihugu kuko byasaba ko amenshi ahagarara bitewe n’uburyo uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 wangijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Umwe mu bayobozi ba CAF wasabye ko amazina ye atatangazwa, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko “CAN ishobora kwigizwa inyuma ho amezi 12”, ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Abdelmounaim Bah, mu cyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko uburyo bwiza bushoboka ari uko CAN 2021 izaguma ku matariki yemejwe.

CAF Champions League na CAF Confederation Cup ni amarushanwa yahagaze ageze muri ½ ndetse Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika igomba gushaka uburyo asozwamo mu gihe kuri ubu ingendo z’indege zafunzwe n’ibikorwa b’imikino bikaba bitemerewe gukorwa ahenshi kuri uyu mugabane.

CAF igomba kandi gufata icyemezo niba CHAN 2020 yagombaga kubera muri Cameroun muri Mata izakurwaho burundu.

Hazafatwa kandi icyemezo ku Gikombe cya Afurika cy’Abagore cyagombaga kuba mu Ugushyingo ariko kugeza ubu imikino yo gushaka itike ikaba itararangiye.

Kuri iri rushanwa, birasa naho rishobora gukurwaho kuko CAF itarabona igihugu kizaryakira nyuma y’uko Congo yari kuryakira, yakuyemo ubusabe bwayo muri Nyakanga umwaka ushize.

Algérie yegukanye CAN 2019 yabereye mu Misiri, itsinze Sénégal ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .