Inkunga yatanzwe n’aba-Rayon igeze kuri miliyoni 33 Frw, mu bakinnyi 43 basizwe na Sadate hazasigara 21

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye abarimo abahoze mu buyobozi bw’iyi kipe ko mu bakinnyi 43 basizwe na Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate hemejwe ko hazasigara 21 gusa.

Murenzi Abdallah yabivugiye mu nama yabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira, muri Hotel des Mille Collines, yari yatumiwemo abahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports, bamwe mu bari hafi y’ubuyobozi bwayo mu myaka ishize n’abandi bavuga rikumvikana muri iyi kipe.

Aba bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports n’abandi bari bitabiriye iyi nama, bakusanyije asaga miliyoni 15 Frw yo gushyigikira ikipe, aho uretse agera hafi kuri miliiyoni 1 Frw (1000$) yatanzwe na Martin Rutagambwa, andi azatangwa bitarenze tariki ya 10 Ukwakira.

Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu, yaje yiyongera kuri miliyoni 13.15 Frw yaherukaga gukusanywa n’amatsinda y’abafana, ariko Komite y’inzibacyuho ikaba yemeje ko yamaze kwiyongera akagera kuri miliyoni 18 Frw.

Muri iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gushaka uburyo hubakwa Rayon Sports ikomeye, Murenzi Abdallah yabwiye abayitabiriye ko mu bakinnyi 43 basanze muri iyi kipe, basizwe na Komite ya Munyakazi Sadate, hazasigaramo 21 gusa.

Yavuze ko umutoza Guy Bukasa yasabye ko muri abo bakinnyi 43 hazavamo 10 bakiri bato bazaguma mu ikipe y’abato, muri 33 basigaye ariho hasigara 21, bazagurirwaho abandi batanu .

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports buherutse gutangaza ko ikipe ikeneye miliyoni 80 Frw yo kugura abakinnyi bazayifasha guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Niyigena Clément wari intizanyo ya APR FC muri Marines, ni we mukinnyi wa mbere waguzwe na Komite y’inzibacyuho mu gihe abandi bifujwe barimo umunyezamu Bashunga Abouba uheruka gusinyira Mukura Victory Sports na rutahizamu Biramahire Abeddy ukina muri Zambia.

Mu bandi bakinnyi umutoza Guy Bukasa yifuje kugurirwa harimo Abanye-Congo batatu: Kambale Musafiri, Déo Kanda na Vital Ourega.

Inama yatumijwe na Komite y'Inzibacyuho ku wa Gatanu yakusanyirijwemo miliyoni 15 Frw, abayitabiriye babwirwa ko mu bakinnyi 43 basizwe na Munyakazi Sadate, ikipe izakeneramo 21 gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .