Kambale Salita Gentil wiyemeje kugabanya inzoga, arashaka gusubira muri Rayon Sports

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu Kambale Salita Gentil avuga ko ashaka gusubira muri Rayons Sports, akaba ariyo mpamvu yakajije imyitozo yihariye aho ari kugaragara yurira imisozi n’ahandi hantu hazamuka.

Kuri ubu Kambale nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Etincelles FC.

Uyu mukinnyi uba mu Karere ka Rubavu ari naho umuryango we utuye, yabwiye IGIHE ko intego ye ari ugusubira mu kipe ya Rayons Sports kubera uburyo Murenzi Abdallah uheruka kuyiragizwa mu gihe cy’inzibacyuho, azi kubana neza n’abakinnyi.

Yagize ati “Murenzi Abdallah twarabanye ndamuzi ni umuntu uzi kubana neza n’abakinnyi, ndi gukora imyitozo ikomeye kugira ngo ngaruke muri Rayon Sports. No mu rugo ndimo gukora imyitozo yongera imbaraga, mfite imbaraga zihagije ku buryo nahangana na bariya basore.”

“Mfite imyaka 29, ndacyafite indi myaka irindwi cyangwa umunani yo gukina, icyo nsabwa ni ikinyabupfura nkagabanya n’inzoga.”

Yakomeje avuga ko yavuganye na Murenzi Abdallah amubwira ko amuzi neza kari umukinnyi mwiza, ariko ku birebana n’uburyo yasubira muri Rayon Sports, ari akazi k’umutoza Guy Bukasa.

Kuri uyu wa Mbere, Murenzi Abdallah yavuze ko kugira ngo bubake Rayon Sports ishobora guhangana n’andi makipe muri Shampiyona nshya, bisaba ko ibona miliyoni 80 Frw zo kugura abandi bakinnyi.

Kambale Salita Gentil yari mu ikipe ya Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2012/13, igahita isubira i Nyanza, ubwo yatozwaga Didier Gomez Da Rosa ndetse iyobowe na Murenzi Abdallah wanayoboraga Akarere ka Nyanza.

Uretse Rayon Sports, Kambale yakiniye kandi Etincelles, Singida United yo muri Tanzania, Marines FC na Musanze FC, aho yavuye yirukanwe agasubira muri Etincelles yari amazemo amezi atandatu.

Kambale Salita Gentil yari mu Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2012/13
Kambale udafite ikipe, avuga ko ashaka gusubira muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .