Karekezi Olivier yavuze ku makipe azahanganira igikombe na Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier yavuze ko APR FC ifite Shampiyona iheruka na Rayon Sports ari yo makipe ashobora kuzagora cyane Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Ku wa Gatanu nibwo Karekezi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aho mu masezerano ye harimo guhesha Kiyovu Sports igikombe cya Shampiyona iheruka mu 1993.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Karekezi Olivier yavuze ko gutwara igikombe kuri Kiyovu Sports bishoboka, ariko yiteze ko amakipe bazaba bahanganye cyane ari APR FC na Rayon Sports.

Ati “Ibintu byose birashoboka mu mupira w’amaguru, igikombe dushobora kugitwara. Mu mwaka ushize APR yari hejuru ndetse n’ubu ikomeje kwiyubaka. Ndibaza ko ni ikipe imwe cyangwa Rayon Sports, nshobora kuvuga ko bizaba bigoye kuzikuraho amanota atatu, ariko ibintu byose ni ugukora cyane.”

“Ngiye gutegura, n’izindi ziri kwitegura, simvuze n’izindi ziri hasi, na za AS Kigali yariteguye. Ni ugutegura, ni ugukora nkafatanya n’ubuyobozi bushya buriho n’ubwari busanzweho bukaza tugafatanya."

Yakomeje agira ati “Umupira narawukinnye, iyo wumva ko ibintu bishoboka, birashoboka. Nidufatanya n’abakunzi ba Kiyovu Sports n’ubuyobozi tuzabigeraho. Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye na bo bansabye igikombe.”

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu muri Shampiyona iheruka.

Mu Rwanda, Karekezi yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, ayihesha igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi Olivier avuga ko APR FC na Rayon Sports ari amakipe azaba agoranye mu mwaka utaha w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .