Kiyovu Sports yaguze umukinnyi mushya wa karindwi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yasinyishije Umurundi Issa Ngenzi ukina ku mpande asatira izamu, ku masezerano y’imyaka itatu.

Issa Ngenzi wari umaze hafi ibyumweru bitatu ari i Kigali, yakiniraga Burundi Sports Dynamic. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo yasinyishijwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, ku masezerano y’imyaka itatu.

Issa Ngenzi avuka ku babyeyi barimo Umunyarwandakazi, aho ashobora kuzakina nk’Umunyarwanda mu gihe yaba aboneye ibyangombwa ku gihe.

Muri Kiyovu Sports Ngenzi yiyongereye ku bandi bakinnyi batandatu iyi kipe yaherukaga kugura barimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports na rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC.

Hari kandi myugariro w’ibumoso Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric ukina imbere ya ba myugariro, wavuye muri Police FC, Ngandu Omar ukina mu mutima wa ba myugariro na Bigirimana Abeddy ukina hagati, bombi bavuye mu Burundi.

Kiyovu Sports izatozwa na Karekezi Olivier, ifite intego zo kwegukana igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka 27 ishize.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, asinyisha Issa Ngenzi kuri uyu wa Gatandatu
Issa Ngenzi yabaye umukinnyi wa karindwi mushya usinyiye Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .