Kiyovu Sports yerekeje mu mwiherero kuri Muhazi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, abatoza n’abakinnyi bayo bagiye kuri Muhazi mu mwiherero wo kuganira ku buryo bakwitegura umwaka utaha w’imikino.

Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yiyubatse cyane mbere y’uko Shampiyona ya 2020/21 itangira.

Uyu mwiherero ubera kuri Muhazi, ubaye nyuma y’umunsi umwe abatoza bose ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu nshingano Karekezi n’abo bazakorana bahawe, harimo kwegukana igikombe cya Shampiyona iyi kipe iheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga igikombe cy’Igihugu.

Umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric, bombi bakiniraga Kiyovu Sports, ni bamwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports bagaragaye berekeje kuri Muhazi.

Uretse aba bakinnyi, Kiyovu Sports yaguze abandi barimo Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC, Ngandu Omar, Issa Ngenzi na Bigirimana Abeddy bavuye mu Burundi.

Umutoza Karekezi Olivier avuga ko mu bandi bakinnyi yifuza harimo Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports na Nova Bayama uheruka gutandukana na AS Kigali.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Imodoka nshya ya Kiyovu Sports ni yo yatwaye abakinnyi n'abatoza mu mwiherero
Myugariro w'ibumoso, Irambona Eric, yinjira mu modoka mbere yo kwerekeza kuri Muhazi
Armel Ghislain na we yerekeje mu mwiherero
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar, yari yambaye amabara ajya n'umwambaro w'ikipe
Kigundu Ibrahim 'Baba', Team Manager wa Kiyovu Sports
Kagabo Ahmed wongerera ingufu abakinnyi, Ntwari Ibrahim (Djemba) na Kalisa François mbere yo kwinjira mu modoka
Umutoza Karekezi Olivier yinjira mu modoka ya Kiyovu Sports
Kimenyi Yves na we ari mu bakinnyi bagiye mu mwiherero wa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .