Kiyovu Sports yivuguruje ku cyemezo cyo gutumiza Inteko Rusange yari kuberamo amatora

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 03:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutumiza Inama y’Inteko Rusange yari kuzaba ku wa 19 Nzeri, Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvuyekure François, yamenyesheje abanyamuryango b’iyi kipe ko hari habayeho amakosa ahubwo iyo Nteko Rusange idasanzwe izaba nyuma hashyizweho Komisiyo y’amatora.

Kiyovu Sports ivugwamo kudahuza kw’abanyamuryango n’abafana bayo bitewe n’uko hari abashaka impinduka mu buyobozi, bigatizwa umurindi n’uko Mvukiyehe Juvénal wifuzwa n’abatari bake, amategeko ahari ubu atamwemerera kuba umuyobozi.

Mu gihe manda ya Komite Nyobozi yayoboraga Kiyovu Sports yarangiye ku wa 9 Nzeri, ariko igakomeza kuyobora kugeza igihe hazashyirwaho indi komite, hari hategerejwe kumenya igihe hazatumirizwa inama y’Inteko Rusange idasanzwe, ikaberamo amatora.

Ku wa Kane, Umuyobozi w’iyi kipe, Mvuyekure François, yatumije inama y’Inteko Rusange idasanzwe yari kuberamo amatora y’abagize Komite Nyobozi n’izindi nzego z’Umuryango Kiyovu Sports ndetse ikiga no ku zindi ngingo zakwemezwa n’abanyamuryango.

Nyuma y’amasaha make iyi baruwa igiye hanze, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko uwanditse iyi baruwa yibeshye, ko hagombaga gutumizwa inama ishyiraho komisiyo y’amatora aho kuba itumira abanyamuryango mu Nteko Rusange idasanzwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Kiyovu Sports yongeye kwandikira abanyamuryango bayo bose ibaruwa ifite umutwe ugira uti “Gukuraho ibaruwa yo ku wa 10/09/2020 itumira Inteko Rusange.”

Muri iyi baruwa, Umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko iyasohotse ku wa 10 Nzeri, “inyuranye n’ingingo ya 13 yo mu mategeko shingiro y’umuryango Kiyovu Sports ndetse n’icyemezo cy’Inteko Rusange yo ku wa 23/08/2020 gitegeka tugumira inama y’Inteko Rusange idasanzwe izigirwamo ingingo imwe gusa “Gutora inzego z’Umuryango’”.

Yavuze ko kandi “inyuranye n’ingingo ya 21 y’amategeko ngengamikorere isaba Komite Nyobozi gushyiraho komisiyo y’amatora mbere y’iminsi 15 ngo amatora be.”

Icya gatatu gitesha agaciro ibaruwa yasohotse ku wa Kane ni “Kuba Komite Nyobozi itararangiza ibiganiro n’abantu yahisemo mu nama yayo y’itariki ya 5 Nzeri 2020 kugira ngo hemezwe bane bazaba bagize komisiyo y’amatora nk’uko bivugwa n’itegeko.”

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yamenyesheje abanyamuryango ko “Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, tuzabamenyesha abagize komisiyo y’amatora kugira ngo batangire imyiteguro, banadufashe gutegura Inteko Rusange ku bijyanye n’aho izabera n’uburyo izakorwa.”

Iyi baruwa yagiye hanze mu gihe Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports; Ntalindwa Théodore, yatangaje ko ataziyamamaza.

Ati “Mu gihe hakirimo akajagari siniteguye kwiyamamaza.”

Ku rundi ruhande, Perezida w’abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu, Minani Hemedi, yatangarije Radio 10 ko hari umwanya aziyamamariza muri komite izatorwa kugira ngo azamenyereze abashya bazashyirwa ku buyobozi.

Kiyovu Sports yari yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y'Inteko Rusange izaberamo amatora, ariko nyuma irivuguruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .