Komite icyuye igihe muri Kiyovu Sports yahererekanyije ububasha n’iya Mvukiyehe Juvénal (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi nshya iherutse gutorwa muri Kiyovu Sports, iyobowe na Mvukiyehe Juvénal ndetse n’iyari iyobowe na Mvuyekure François.

Muri uyu muhango wabereye kuri Galaxy Hotel mu Mujyi wa Kigali, Komite Nyobozi nshya ya Kiyovu Sports yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora mu myaka itatu iri imbere ndetse inamurikirwa umutungo w’ikipe.

Twizere Bérnard wari uyoboye iki gikorwa yagize ati “Komite icyuye igihe imurikiye iherutse gutorwa abakozi ba Kiyovu Sports, umutungo ifite, ibikoresho byo mu biro n’ibyo ku kibuga ndetse n’amadeni ifite.”

Mvuyekure François wayoboraga Kiyovu Sports yavuze ko biteguye gufatanya na Komite nshya kugira ngo bakomeze guteza imbere Kiyovu Sports.

Ati “Tuzafatanya na Perezida mushyashya uje, tumugire inama. Tuzamwereka ibikoresho byose kuko ntabwo twari kubizana hano.”

Umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, watowe ku Cyumweru, yashimiye abahoze bayobora Kiyovu Sports ku gikorwa cy’ihererekanyabubasha bateguye, avuga ko bizeye ko ibyagaragajwe byose bazabibona.

Ati “Ndashimira abayobozi twicaranye hano bayoboye Kiyovu Sports ku bwitange bwabo. Turizera ko ibyo baduhaye mu mpapuro byose tuzabibona mu biro by’ikipe. Hari abakozi bahoraho, hari abataraba abakozi b’ikipe, byose tuzabirebaho.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’umutungo w’ikipe n’ingengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bizamenyekana mu gihe cya vuba nyuma y’uko byari byakozweho n’inama y’Inteko Rusange.

Ati “Ibijyanye n’amadeni n’ibindi, mu Nama y’Inteko Rusange yabaye hari akanama kashyizweho kari kugenzura ibyo byose, hari ibitararangira tuzashyikirizwa hashize amezi abiri.”

Mvukiyehe Juvénal yavuze ko mu byihutirwa bagiye gukora ari uguha amasezerano abatoza ku buryo bazasinya bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira, kugira ngo ikipe itangire kwitegura urugendo rwo guhatanira igikombe.

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, iheruka kwegukana Shampiyona n’igikombe cy’Igihugu mu 1993.

Mvuyekure François wayoboraga Kiyovu Sports asinya ku mpapuro z'ihererekanyabubasha
Perezida mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, asinya ku mpapuro z'ihererekanyabubasha
Mvuyekure François yiyemeje kuba hafi Komite ya Mvukiyehe Juvénal
Kayumba Jean Pierre uyobora Umuryango Kiyovu Sports yavuze ko ubufatanye bw'abakunzi b'iyi kipe buzatuma yongera kwegukana ibikombe
Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Depite Mukanoheli Saidath, yari yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .