Kubura abarimo Haruna na Bakame ni ibyago kuri AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2019 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane ukina hagati mu kibuga muri AS Kigali, yavuze ko kuba we na bagenzi be bakinnye na Kinondoni Municipal Council FC yo muri Tanzania badafite abakinnyi bashya baguze nka Niyonzima Haruna, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ n’abandi banyamahanga bane, ari ibyago kuri yo kipe y’Abanyamujyi.

Ibi Nsabimana yabibwiye abanyamakuru nyuma yo kunganya na KMC ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 10 Kanama 2019.

AS Kigali yakinnye uyu mukino idafite Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Ekandjoum Essombe Arstide Patrick , Makon Nlogi Thierry, Fosso Fabrice Raymond na Allogo Mba Rick Martel babonye ibyangombwa batinze kuko bagombaga kubibona mbere ya tariki ya 20 Nyakanga, gusa igihe ntarengwa cyo kubitanga kigera batarabibona.

Nsabimana Eric ‘Zidane’ yavuze ko kuba aba bakinnyi uko ari batandatu batakinnye ari ibyago kuri AS Kigali, ariko yizeye ko hari icyo bazafasha ikipe yabo niramuka ikomeje.

Ati ”[Iyo bahaba] byari kukidufasha cyane, hari amafaranga baguzwe, icyo ni icya mbere. Kuba batakinnye ni ibyago kuri twebwe kuko bafite ubushobozi bwo kudufasha. Nizera ko Imana nidufasha tugakomeza na bo bazadufasha kuko ni abakinnyi beza.”

Ku bijyanye n’amahirwe AS Kigali ifite yo kuba yakwitwara neza muri Tanzania mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 23 Kanama 2019, Nsabimana yavuze ko byose bishoboka ndetse we na bagenzi be bafite icyizere.

Ati ”Birashoboka cyane mu mupira w’amaguru. Nta kuvuga ngo byarangiye kuko hari n’amakipe atsindwa ibitego bitatu, akabyishyura agakomeza. Nta gitego dutsinzwe aha, hariya 1-1 birashoboka cyangwa uko twanganya kose bavamo. Amahirwe turayafite nka 70%, ntabwo tuzugarira nitugera muri Tanzania.”

Ikipe izakomeza hagati ya AS Kigali na KMC FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi.

AS Kigali yakiriye KMC FC idafite abakinnyi batandatu bashya yaguze
Bakame (iburyo) yarebeye umukino mu myanya y'icyubahiro kuko ataboneye ibyangombwa ku gihe
Mu banyamahanga bane AS Kigali yaguze, ntawabonye ibyangombwa byo kuyikinira mu ijonjora ribanza
Nsabimana Eric ahanganiye umupira na Ken Mwambungu wa KMC FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza