Liverpool yatsinze Arsenal, umutoza Arteta avuga ko ibarusha

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umukino wari utegerejwe na benshi ku munsi wa gatatu wa Premier League, wabaye ku wa Mbere, warangiye Liverpool itsinze Arsenal ibitego 3-1.

Liverpool yari ku kibuga cyayo, yihariye umupira mu minota 24 ibanza, ariko igorwa no kubona aho icengera mu bwugarizi bwa Arsenal ndetse n’uburyo yabonye burimo umupira watewe mu izamu na Sadio Mané, busubizwa inyuma n’umunyezamu Bernd Leno.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Sénégal yagize kandi amahirwe yo kudahabwa ikarita itukura ku nkokora yakubise Kieran Tierney.

Arsenal yakiniraga inyuma, yungukiye ku guhagarara nabi kw’abakinnyi b’inyuma ba Liverpool, umupira wahinduwe na Maitland-Niles uca kuri Virgil van Dijk mu gihe Andrew Robertson yawuteye ugafatwa na Alexandre Lacazette wahise aroba umunyezamu Alisson Becker ku munota wa 25.

Ibyishimo by’abakinnyi ba Arsenal ntibyamaze igihe kirekire kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Sadio Mané yishyuriye Liverpool ku mupira wahinduwe na Mohamed Salah, ukozweho na Leno usanga Mané ahagaze ku rundi ruhande rw’izamu.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, Liverpool yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Robertson ku mupira muremure wahinduwe na Trent Alexander-Arnold.

Liverpool yakomeje kuba hejuru mu mukino no mu gice cya kabiri, ariko Arsenal yakabaye yatsinze ibindi bitego bibiri ku buryo bwabonywe na Alexandre Lacazette, imipira yateye ikurwamo n’umunyezamu Alisson Becker.

Diogo Jota wasimbuye Sadio Mané, ni we watsinze igitego cya gatatu cya Liverpool ku munota wa 88, ni nyuma y’uko yari yahushije n’ubundi buryo bubiri bwiza.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko Liverpool iri hejuru mu buryo bwose kuko ari ikipe imaranye igihe kandi yamenyeranye.

Ati “Twakinaga mu gice kinini cy’umukino, ariko ukuri ni uko bari hejuru yacu mu buryo bwinshi. Wabibona mu mpande zitandukanye. Nishimiye uburyo ikipe yahanganye, igakomeza kwizera ko bishoboka. Uru ni urwego tugomba kugeraho. Bamaranye imyaka itanu, ariko twe ni amezi make. Turacyafite urugendo rurerure muri byinshi.”

Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool igira amanota icyenda mu mikino itatu, yiyunga ku yandi makipe abiri, Everton na Leicester City, na yo amaze gutsinda imikino yayo yose muri Premier League.

Alexandre Lacazette wahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino, ni we watsindiye Arsenal
Sadio Mané yafashije Liverpool kwishyura ku mupira wari umaze gukorwaho na Leno
Sadio Mané yishimira igitego cyo kwishyura yatsindiye Liverpool
Andy Robertson atsindira Liverpool igitego cya kabiri
Robertson na Firmino bishimira igitego cya kabiri cya Liverpool
Diogo Jota wasimbuye ni we watsinze igitego cya gatatu mu minota ya nyuma
Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yishimira igitego cyatsinzwe na Robertson
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yitegereza uko abakinnyi be bakinaga mu gice cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .