Marines FC yapimishije abakinnyi COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, Marines FC, yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo ku wa Kane.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi n’abakozi 44 ba Marines FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe mu Karere ka Rubavu.

Kapiteni mushya w’Ikipe ya Marines FC, Gikamba Ismaël, yavuze ko nubwo bagiye gutangira imyitozo, kongera kugira urwego rwiza bizagorana kubera igihe bamaze badakina.

Yavuze ko kandi yashimishijwe no kugirwa umuyobozi wa bagenzi be, inshingano yari afite muri mukeba, Etincelles FC, yavuyemo.

Ati “Tumaze igihe tudakina nubwo shampiyona izatangira mu Ukuboza, bizagorana ariko umutoza azadufasha kuko arabishoboye.”

“Nashimishijwe no kuza muri Marines bakampitamo kuyobora bagenzi banjye n’ubundi aho nahoze nari kapiteni ni ibintu menyereye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Marines FC, Ruzindana Ndahiro, avuga ko batakerewe cyane kuko n’ubundi abakinnyi basanzwe baba hamwe bakaba bategereje Inteko Rusange yo kwerekana gahunda bafite muri Shampiyona.

Ati “Ntabwo twakererewe kuko turi ikipe ya munani ipimishije abakinnyi kandi abacu n’ubundi basanzwe baba hamwe. Nitumara kubona ibisubizo barahita bitegura gutangira imyitozo, tukaba dutegereje Inteko Rusange ya Marines FC kugira ngo twereke abakunzi bacu imigabo n’imigambi kuko twanaguze abakinnyi beza bajyanye na gahunda y’ikipe ikomeye.”

Marine FC yiyongereye ku yandi makipe y’umupira w’amaguru arimo APR FC, AS Kigali, Espoir FC na Sunrise FC yamaze gupimisha abakinnyi kugira ngo atangire imyitozo, naho mukeba wayo w’ibihe byose, Etincelles FC, ikaba ikirimo gushakisha inzu izatuzamo abakinnyi n’abakozi.

Abaganga bategura ahafatiwe ibipimo
Abakinnyi babanzaga gutanga umwirondoro mbere yo gupimwa
Abayobozi ba Marines FC na bo bapimwe
Umuyobozi wa Marines FC, Lt Col Karasira Richard na Visi Perezida wayo, Kayiranga Vianney, batanga imyirondoro mbere yo gupimwa
Ngabo Mucyo Fred 'Januzaj' apimwa COVID-19
Aho abakinnyi n'abakozi ba Marines FC batuye ni ho hari ibiro byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .