Mitima Isaac wa APR FC yerekeje muri Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nzeri 2020 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Myugariro wo hagati wa APR FC, Mitima Isaac, yerekeje muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, aho agiye gukinira Sofapaka FC.

Mitima Isaac wari umaze imyaka ibiri azamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC, avuye muri Intare FC, yaguzwe na Sofapaka FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wakiniye Police FC nk’intizanyo nyuma akagira imvune yatumye adakina umwaka w’imikino wa 2019/20, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aherekejwe n’umuryango we.

Yabwiye IGIHE ko yashimishijwe n’amahirwe yabonye yo gukina hanze y’Igihugu.

Ati “Ni ibintu bishimishije mu by’ukuri kuko umukinnyi wese aba afite inzozi zo gukina hanze kuko bigufasha gutera imbere. Ni urugendo rushya rutoroshye. APR FC yumvikanye na Sofapaka bemeranywa ko ngenda.”

“Birashimishije kuko nta mukinnyi ubona amahirwe nk’ayo nagize, kuba uvuye mu mvune ukagenda ugakora igeragezwa bakakwishimira, ni amahirwe nagize. “

Abajijwe icyo azakora kugira ngo akomeze gukina hanze bitandukanye n’abandi Banyarwanda bahakinaga bari kugaruka imbere mu gihugu, Mitima yavuze ko ajyanye intego zo gukora cyane ndetse yifuza gukomeza gutera imbere.

Ati “Icya mbere ni ukugenda nzi ikinjyanye kandi nkirengagiza ko hano mu rugo hahari kugira ngo nirinde ibinshuka. Ni ukugenda nkashyira umutima ku kazi kugira ngo nigaragaze neza nkomeze ntere imbere.”

Sofapaka FC yerekejemo, yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa 10 mu mikino 23 yari imaze gukinwa mbere y’icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo Mitima Isaac yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe yitegura kwerekeza muri Kenya
Myugariro wo hagati, Mitima Isaac, yaherekejwe n'abagize umuryango we
Mitima aganira na bashiki be mbere yo gufata indege agana muri Kenya, aho azakinira Sofapaka
Mitima avuga ko agiye kubyaza umusaruro amahirwe yabonye
Mitima Isaac yakinaga muri Police FC nk'intizanyo ya APR FC

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .