Mugabo Gabriel wakinaga muri Kenya yerekeje muri Sunrise FC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Umunyarwanda Mugabo Gabriel wakinaga muri Kenya, yamaze gusinyira ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Burasirazuba ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Nyagatare, bivugwa ko yahawe miliyoni 6 Frw kugira ngo yemere gusinyira iyi kipe imyaka ibiri.

Visi Perezida wa Sunrise FC; Mwebaze William, yabwiye IGIHE ko baguze uyu mukinnyi mu rwego rwo gukomeza kubaka ubwugarizi bwabo neza kugira ngo umwaka utaha bazahatanire kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa hano mu Rwanda.

Yagize ati "Nibyo yasinye, twamusinyishije imyaka ibiri adukinira. Dufite intego yo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda mu mwaka utaha."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikipe yabo ikiri ku isoko ryo kugura abakinnyi, ariko bakazagura abandi bakinnyi bitewe n’abo abatoza bazababwira ko bakenewe.

Yijeje abafana ba Sunrise FC kuzitwara neza, abasaba gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu gihe shampiyona izaba ifunguwe.

Mugabo Gabriel ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane ubwo bari mu ikipe ya Mukura VS, icyo gihe yashakwagwa n’amakipe ya Rayon Sports na Police FC, ariko birangira yerekeje muri Police FC. Nyuma yerekeje muri Rayon Sports, ayivamo yerekeza muri Kenya mu ikipe ya KCB FC, ari nayo yakinagamo.

Sunrise FC yerekejemo, umwaka ushize yawusoje iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 30. Uyu mwaka ivuga ko ishaka guhatanira kimwe mu bikombe bibiri bikinirwa hano mu Rwanda.

Mugabo Gabriel yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Sunrise FC
Umutoza Moses Basena asuhuza Mugabo Gabriel nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .