Mukura VS izajya yambikwa n’uruganda rwo mu Buholandi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi, ruzajya ruyambika, rukanayiha ibindi bikoresho yifashisha mu myitozo.

Ku wa Kane nibwo hasinywe amasezerano ku mpande zombi, aho ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwari buhagarariwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa, Gasana Jérôme.

Ibinyujije kuri Twitter, Mukura Victory Sports yagize iti “Twinjiye mu bufatanye bukomeye na sosiyete ikora imyambaro ya Masita. Amasezerano azamara imyaka ine.”

Iyi kipe yo mu Karere ka Huye yari isanzwe yambara imyenda yakoresheje mu Bushinwa.

Kuri ubu, Masita izajya iyikorera imyambaro abakinnyi bifashisha mu kibuga no mu myitozo, imipira yo gukina, inkweto zo gukinana, imyambaro y’abafana n’ibindi bikoresho.

Sosiyete ya Masita ije yiyongera ku bandi bafatanyabikorwa ba Mukura Victory Sports barimo Hyundai Rwanda na Volcano Ltd bazajya batanga agera kuri miliyoni 70 Frw ku mwaka, bakanagira uruhare mu gutwara abakinnyi ku kibuga no mu myitozo.

Hari kandi Akarere ka Huye kazatanga asaga miliyoni 100 Frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, by’umwihariko kagahemba abakozi ba Mukura Victory Sports.

Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi
Masita izambika Mukura Victory Sports mu gihe cy'imyaka ine
Uruganda rwa Masita rukora ibikoresho bitandukanye bya siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .