Mukura VS yabonye umutoza mushya w’Umufaransa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Mukura Victory Sports yamaze kubona umutoza mushya w’Umufaransa, Djilali Bahloul, ufite inkomoko muri Algérie.

Mukura Victor Sports nta mutoza mukuru yari ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez mu ntangiriro za Nzeri.

Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Mukura Victory Sports, Sakindi Eugène, yemeje ko “Djilali Bahloul ni we mutoza, yageze i Kigali ejo kandi n’ibipimo bya COVID-19 yafashwe byagaragaje ko ari muzima.”

“Ni we ugiye kutubera umutoza, agiye gufatanya na MD [Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Gasana Jérôme] bashyire ibintu byose ku murongo.”

Djilali Bahloul w’imyaka 38, yavukiye i Relizane muri Algérie, yerekeza mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa ubwo yari aifte imyaka umunani. Afite imyamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A.

Kuva mu 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Al Nahda Damman yo muri Arabie Saoudite, Saham Club yo muri Oman, Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite, Morteau yo mu Bufaransa, ASC Linguère yo muri Sénégal ndetse na Sahar SC yaherukagamo muri Oman.

Uyu mugabo wakiniye Olympique Marseille hagati ya 1995 na 2000, yatoje kandi Al Ahli de Manama muri Bahreïn na Stade d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire.

Djilali Bahloul ni we mutoza mushya wa Mukura Victory Sports
Djilali Bahloul yakiniye Olympique Marseille hagati ya 1995 na 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .