Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports, yizeza abakunzi bayo igikombe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Mvukiyehe Juvénal, umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, ni we watorewe kuba umuyobozi wayo mu myaka itatu iri imbere ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Kuri iki Cyumweru nibwo habaye Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya isimbura iyari iyobowe na Mvuyekure François.

Mu banyamuryango bagera kuri 135 bari bitezwe muri iyi nama y’inteko rusange, abagera kuri 84 nibo bitabiriye aya matora yabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Hari abagera kuri 22 bari batanze ububasha bwo gutorerwa.

Mvuyekure François wari usanzwe ayobora, ntabwo yigeze yiyamamaza mu gihe bivugwa ko yafashe iki cyemezo mu ijoro, habura amasaha make ngo habe amatora.

Ubwo yari ahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi ye mbere y’amatora, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko ashaka kongera gufasha Kiyovu Sports gutwara igikombe nyuma y’imyaka 26.

Ati “Nubwo mpawe umwanya muto wo kubagezaho imigabo n’imigambi, hari byinshi nifuzaga kubagezaho ntavuga mu munota umwe: Muri uyu mwaka twifuza gushyira imbaraga ku gikombe kuko imyaka yari ibaye myinshi nta gikombe dutwara.”

“Nakoze umushinga mfatanyije na bagenzi banjye dushaka uko Kiyovu Sports yasubira mu makipe atwara ibikombe. Nashatse umutoza Karekezi, dutangira umushinga ari i Burayi. Ibimenyetso mwarabibonye, twaguze abakinnyi beza ku mpande zose harimo abavuye mu bihugu duturanye.”

Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuba Perezida ku majwi 100%. Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports hatowe Mutijima Héctor ku majwi 79/84, aho utamutoye ari umwe mu gihe impfabusa zabaye enye.

Umwanya wa Visi Perezida wa Kabiri watorewe Ntiranyibagirwa Ange wagize amajwi 50 kuri 84.

Munyengabe Omar yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports ku majwi 43 kuri 84. Amenshi yagizwe impfabusa kubera kwandika nabi amazina ye.

Bamwe mu bakunzi ba Kiyvu Sports baganiriye na IGIHE hanze ya Stade, bo batari bemerewe kwinjira, bavuze ko bifuza ko Mvukiyehe ari we utorerwa kuyobora kugira ngo iyi kipe ibemo impinduka, yongere guhatanira ibikombe.

Amatora ya Kiyovu Sports yabanjirijwe no kutavuga rumwe ku ngingo z’amategeko yayo, harimo iyo mu mategeko ngengamikorere yabuzaga abanyamuryango bashya barimo Mvuyekiyehe Juvénal kwiyamamaza.

Ku wa Gatanu nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwabwiye Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ko hakurikizwa amategeko shingiro aha uburenganzira bungana abanyamuryango bose.

Kiyovu Sports imaze imyaka 59 ibayeho nyuma yo kwemezwa n’iteka rya minisitiri mu 1961, imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro eshanu zirimo iyo mu 1990 yatwaye idatsinzwe. Iyi kipe ifite kandi ibikombe bitatu by’igihugu, aho icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona.

Iyi kipe ikinira ku Mumena, yazanye umutoza Karekezi Olivier uzayitoza guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, yungirijwe n’abarimo Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’.

Yaguze abakinnyi barimo umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kimenyi Yves na rutahizamu Babuwa Samson watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka ushize w’imikino, na we waguzwe muri Sunrise FC.

Yaguze kandi Irambona Eric, Ngendahimana Eric, Ngandu Omar na Bigirimana Abeddy bavuye mu Burundi mu gihe yongereye amasezerano abarimo Serumogo Ally, Ishimwe Saleh, Mbogo Ally na Mutangana Derrick.

Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yayiguriye imodoka itwara abakinnyi kandi anubaka ibiro by’aho ikipe izajya ikorera Kicukiro.

Imodoka Mvukiyehe yaguriye Kiyovu Sports yari yazanywe ku kibuga
Abayoboye Komisiyo y'amatora babarura amajwi
Mvukiyehe afite impapuro yatoreyeho mu gihe cy'itora
Hanze ya Stade hari abafana bambaye udupfukamunwa twanditseho Mvukiyehe Juvénal
Umutoza Karekezi Olivier (iburyo), avuga ko bakiri ku isoko, aho bakeneye abakinnyi bakina ku mpande basatira izamu
Umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko badateganya kugurisha Babuwa Samson

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .