Ndanda na Camarade berekanywe mu batoza ba Kiyovu Sports, Karekezi yizeza abafana ibyishimo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umunyezamu wa APR FC, Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC ni bamwe mu batoza bazunguriza Karekezi Olivier wihaye intego yo gutwara igikombe, agashimisha abakunzi ba Kiyovu Sports.

Uwahoze ari umunyezamu wa APR FC, Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC ni bamwe mu batoza bazunguriza Karekezi Olivier wihaye intego yo gutwara igikombe, agashimisha abakunzi ba Kiyovu Sports.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gusinyisha abatoza bose ba Kiyovu Sports n’abandi bazakorana bya hafi mu kumenya ikipe.

Karekezi Olivier wari warumvikanye na Kiyovu Sports muri Mata uyu mwaka, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri na Perezida mushya w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal muri uyu muhango wabereye ku biro bishya bya Kiyovu Sports biherereye Kicukiro.

Uyu mutoza mukuru yavuze ko ibyo yasabye ubuyobozi byose yabihawe, yemeza ko igisigaye ari ugutwara igikombe mu bikorwa, agaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports.

Ati “Ibyo nifuzaga ubuyobozi bwarabikoze, bungurira abakinnyi. Iki nicyo gihe cyo kwishima no kuzirikana icyizere twagiriwe cyo kubaka ikipe ya Kiyovu Sports.”

“Igikombe ntabwo ari mu magambo ni yo mpamvu nasabye abakinnyi beza bari hano no hanze. N’andi makipe yariteguye ariko icyangombwa ni ukwitegura neza.”

Karekezi Olivier azungurizwa na Kalisa François uheruka gutoza mu makipe ya Kirehe FC na Gasogi United ndetse na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC.

Ndizeye Aimé Désiré Ndanda wabaga muri Saint-George yo muri Ethiopie nyuma yo kuva muri APR FC mu 2010, azaba ari umutoza w’abanyezamu, abifatanya no kuba Umuyobozi wa Tekinike, Kagabo Ahmed wari usanzwe ari umusifuzi azaba yongerera ingufu abakinnyi.

Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ ni we uzaba ushinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports mu gihe Kigundu Ibrahim azaba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Kiyovu Sports nka Team Manager.

Karekezi Olivier yasinye imyaka ibiri nk'umutoza mukuru wa Kiyovu Sports
Karekezi wari ukeye ku maso, yasezeranyije ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports
Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wabaye umunyezamu muri APR FC ni we Muyobozi wa Tekinike, akazajya anatoza abanyezamu
Perezida mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, afata ifoto hamwe na Ndanda nyuma yo gushyira umukino ku masezerano
Kalisa François ni umwe mu bazaba bungirije Karekezi Olivier
Banamwana Camarade watozaga Gicumbi FC azaba yungirije Karekezi Olivier muri Kiyovu Sports
Kagabo Ahmed wari umusifuzi, yagizwe umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports
Kigundu Ibrahim 'Baba' ni we Team Manager wa Kiyovu Sports
Ntwari Ibrahim 'Djemba' azaba ashinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports (Kit Manager)

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .