Rayon Sports yabonye ibiro byo gukoreramo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yabonye icyicaro gishya, ahazaba hari ibiro ikoreramo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ibiro bya Rayon Sports byashatswe na Komite y’Inzibacyuho y’uyu muryango, yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) guhera ku wa 24 Nzeri 2020.

Twagirayezu Thaddée uri mu bagize iyo Komite, yavuze ko ibi biro biri ku Kimihurura ari byo bizanaberamo ihererekanyabusha hagati yabo na Komite Nshya izashyirwaho bitarenze ku wa 24 Ukwakira.

Ati “Twamaze kubona aho abakinnyi bazaba i Gikondo, n’ibiro twarabibonye ku Kimihurura. Muri ibyo biro ni ho tuzakorera ikiganiro n’abanyamakuru dutanga ububasha ku buyobozi bushya.”

Ubwo RGB yagaragaza ibyavuye mu isesengura yakoze kuri Rayon Sports, yavuze ko uyu muryango ufite ibibazo bijyanye n’amategeko n’imiterere.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwagaragaje uburyo Rayon Sports nta cyicaro kizwi ifite kuko bigaragara ko ari iy’i Nyanza, Kicukiro na Gasabo ahakoreraga Munyakazi Sadate wakuwe ku buyobozi.

Icyo gihe, Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yagize ati “Ni ibibazo bishingiye ku miyoborere n’ibishingiye ku miterere. Niba mwarabibonye hari ikirangantego gisa n’ikarita y’u Rwanda n’ikindi, ugasanga hari ibyicaro bine, ntibamenye ko kubihindura bigenwa n’amategeko.”

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, iyobowe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’iminsi 30, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Hari kandi gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo; gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Rayon Sports yabonye ibiro byo gukoreramo ku Kimihurura
Team Manager wa Rayon Sports, Nkubana Adrien, yifotoreza iruhande rw'akabati kariho ibikombe bibiri bibitswe n'ubuyobozi bw'inzibacyubaho
Abayobozi b'inzibacyuho ba Rayon Sports bafata ifoto mu biro bishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .