Rayon Sports yashakaga gutwara Bashunga wa Mukura VS imunyujije muri Zambia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu Bashunga Abouba yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports nyuma y’uko yari yasabye gusesa amasezerano, abeshya ko agiye gusubira muri Zambia, abigiriwemo inama na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports.

Ku wa 31 Kanama nibwo Bashunga Abouba yagarutse mu Rwanda, avuye muri Zambia, aho yakiniraga FC Buildcon, batandukanye kubera kutamwishyura uko bikwiye.

Ku wa 8 Nzeri, uyu munyezamu yasinyiye Mukura Victory Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Bashunga yari amaze iminsi asaba Mukura Victory Sports gusesa amasezerano, akemererwa gusubira muri Zambia ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira.

Yavugaga ko Buildcon FC yemeye kumwishyura imishahara ye kandi ikaba yiteguye kongera kumuha umwanya wo gukina.

Amakuru IGIHE ikesha abo muri Mukura Victory Sports ni uko uyu mukinnyi yasabye imbabazi, avuga ko yari yashutswe n’abashakaga ko asubira muri Rayon Sports.

Uwaganiriye na IGIHE yagize ati “Yasabye imbabazi ubuyobozi, anasaba ko bumusabira imbabazi abafana. Yavuze ko bamushutse.”

Andi makuru IGIHE yamenye ni uko abo muri Rayon Sports bifuzaga ko yayisubiramo, agahanganira umwanya na Kwizera Olivier, aho yahabwaga amafaranga angana n’ayo Mukura Victory Sports yamuhaye, ariko umushahara wo ukazamuka.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Mu 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia.

Bashunga Abouba yari yasabye Mukura VS gusesa amasezerano, avuga ko agiye gusubira muri Zambia
Bashunga Abouba yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Mukura VS, avuga ko yari yashutswe na bamwe mu bantu bo muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .