Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya wiyongera kuri Sarpong na Yannick

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu mushya ukomoka muri Côte d’Ivoire, Drissa Dagnogo, winjiyemo ayisangamo abandi barimo Michael Sarpong na Bizimana Yannick.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2019, nibwo uyu rutahizamu w’ibigango yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports kugeza mu 2021.

Biteganyijwe ko azemererwa gutangira gukinira Gikundiro guhera tariki ya 15 Mutarama 2020 ubwo isoko ryo kugura no kugurisha mu Rwanda rizaba ryongeye gufungurwa.

Drissa Dagnogo yari amaze ukwezi muri Rayon Sports akora igeragezwa, akaba yarakinnye n’umukino wa gicuti ikipe ye yatsinzemo Gasogi United.

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangarije IGIHE ko Dagnogo ari rutahizamu abafana ba Rayon Sports bakwitegaho ibintu byinshi mu minsi iri imbere cyane ko ngo afite ingano bifuzaga.

Ati “Ni rutahizamu wakiniye amakipe akomeye muri Afurika, tumubonamo ubuhanga bwihariye. Kuba afite ingufu, umuvuduko, kuba abasha gutera mu izamu, kuba abasha gucenga no kuba afite igihagararo twifuzaga tubona ari rutahizamu Aba-Rayon bakwitega mu minsi iri imbere.”

Yakomeje avuga ko uretse Dagnogo basinyishije hari n’abandi bakinnyi bateganya kongera muri Rayon Sports ku buryo mu gice cya kabiri cya shmpiyona azaba ari ikipe yuzuye.

Ati “Tuzongera imbaraga kuva mu izamu kugera kuri ba rutahizamu. Buri gice cyo mu kibuga kizabonamo umukinnyi mushya, mu minsi mike turaza kubereka mu izamu, muri ba myugariro no hagati cyane cyane twibanda ku mpande.”

Ku bijyanye n’uko Dagnogo yaba aje gusimbura Sarpong bivugwa ko yaba ari mu nzira zisohoka muri Rayon Sports, Munyakazi yirinze kugira icyo abitangazaho.

Kugeza ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, irushwa na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC amanota atanu.

Dagnogo yitezweho kuzafasha Rayon Sports mu gice cya Kabiri cya Shampiyona
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakunze igihagararo cya Dagnogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza