Sadate yavuze ku nkomoko y’urwo yanga APR FC, uko yimitswe na Muvunyi n’icyatumye bashwana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, avuga ko gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo bishimiraga intsinzi ya Rayon Sports kuri APR FC biri mu byatumye arushaho kwanga iyi kipe bihanganira ibikombe mu Rwanda.

Munyakazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mugabo wakuwe n’Urwego rw’Igihug rw’Imiyoborere ku buyobozi bwa Rayon Sports muri Nzeri kubera kutubahiriza inshingano, yavuze ko iyi kipe yayikunze akiri muto kuko yavutse mu muryango uyifana ndetse kureba imikino yayo akaba ari byo yahembwaga yabaye uwa mbere mu ishuri.

Agaruka ku bamushinja kuba ari umufana wa APR FC, aho bamwe bemeza ko yanabaye mu buyobozi bwa APR Volleyball Club, Munyakazi Sadate yavuze ko atayikunda ndetse urwango ayifitiye rwongerewe no gukubitwa n’ingabo z’igihugu ubwo bishimiraga intsinzi yayo kuri mukeba ubwo yari akiri muto mu myaka ya za 90 nyuma gato ya Jenoside.

Ati “Iyo Rayon Sports yatsindaga kariya gace ka Maison Trèsor twarakabohozaga. Sinzibagirwa ikintu cyatumye nanga APR FC kurushaho, twavuye gutsinda APR, sinibuka umwaka, turamanuka tujya hariya mu Biryogo, turabyina.”

“Hamanutse abasirikare bari mu modoka bavamo baradukubita turirukanka, ibyari ibyishimo bivamo akababaro. Icyo gihe, kuva uwo munsi noneho, buriya n’abanyitirira APR ndabyakira nyine, ntabwo banyegetse ku mwanzi cyangwa iki, ariko numva mbasetse cyane.”

Uko yimitswe na Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports

Munyakazi Sadate yavuze ko yabaye hafi Rayon Sports nk’umukunzi wayo kuva ageze i Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akajya atanga imisanzu itandukanye ariko ntabigaragaremo cyane.

Yavuze ko ubwo yajyaga hafi y’ubuyobozi hari mu mwaka w’imikino wa 2018/19, aho yatanze uduhimbazamusyi tw’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw ku mikino ya Kiyovu Sports na APR FC, akanatanga amafaranga yo kugura Ulimwengu Jules wagize uruhare runini mu gutwara igikombe cya Shampiyona uwo mwaka.

Kwigaragaza muri ubwo buryo ngo ni byo byatumye Muvunyi Paul amusaba kuba yaba umuyobozi akamusimbura.

Ati “Kuyobora Rayon Sports ni ikintu ntigeze ntegura mu buzima bwanjye, ni ikintu ntigeze nshaka mu buzima bwanjye, ahubwo umurava n’umwete abantu bambonanye ni byo byatumye bansaba ko izo mbaraga nazizana mu ikipe.”

Munyakazi yavuze ko yamaze ukwezi kose atekereza niba yabikora, nyuma yemera ko yabishobora ndetse atorwa tariki ya 14 Nyakanga 2019.

Nubwo ari we wamufashije kugera ku buyobozi ariko, Muvunyi Paul yasimbuye, ni we wayoboye urugamba rwo kumuhirika mu mezi atanu ashize.

Sadate yavuze ko mu byo yamenye byatumye ashwana na Muvunyi ari ikiganiro yagiranye na Radio Rwanda akagaragaza ko ubwo yahabwaga ikipe, yasanze nta mafaranga ifite kuri konti ndetse yari ifite umwenda wa miliyoni 600 Frw.

Ati “Muvunyi ntiwamenya uko agutekerezaho. Gusa icyo namenye, amakuru nabwiwe n’abo hafi ye ni uko atashimishijwe n’ibyo navugiye kuri Radio Rwanda kuko nagaragaje ko nta cyo bagejeje kuri Rayon Sports.”

Munyakazi Sadate yahishuye ko kandi gushaka gushinga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club biri mu byatumye ashwana n’abarimo Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis n’abandi bari muri uwo mugambi.

Munyakazi Sadate yavuze ko gukubitwa n'abasirikare ubwo we na bagenzi be bishimiraga intsinzi ya Rayon Sports, byatumye yanga APR FC kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .