Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatanze integuza yerekana ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021 kubera imyiteguro igomba kuyibanziriza.

Umupira w’amaguru uheruka gukinwa ku butaka bw’u Rwanda ku wa 14 Werurwe, umunsi Minisiteri y’Ubuzima yatangarijeho ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.

Ibi byatumye amwe mu marushanwa arimo Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro cyari kigitangira, ashyirwaho akadomo muri Gicurasi mu gihe Shampiyona y’abagore n’iy’Icyiciro cya Kabiri byemejwe ko zizasozwa imikino isubukuwe.

Muri Kanama, FERWAFA yari yateganyije ko amarushanwa yose azasubukurwa mu Ukwakira, ariko bigeze mu ntangiriro za Nzeri, itangaza ko igihe cyari cyatangajwe kivuyeho, hazamenyeshwa andi matariki.

Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino yose n’amarushanwa, ariko ivuga ko buri shyirahamwe rizemererwa gutegura imikino mu gihe ryagaragaje gahunda ihamye yo kwirinda Coronavirus.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ishobora gutangira muri 2021

Kugeza ubu mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda birinze gutangaza igihe nyacyo bateganya gusubukurira amarushanwa nubwo Minisiteri ya Siporo yamaze gukomorera imikino.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, yagize ati “Hari amatariki dufite twateganyije ariko tugomba kubanza kumenya uko abanyamuryango, amakipe, biteguye kuko nibo dushyiriraho iyo gahunda.”

Mu isesengura ryakozwe na IGIHE, bigaragara ko amarushanwa y’umupira w’amaguru ku makipe ashobora kudatangira mu gihe cya vuba, ahubwo hafi haba mu Ukuboza 2020 cyangwa mu ntangiriro za 2021 kugeza muri Gashyantare.

1. Club Licensing: Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira, FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo ibagaragariza ko tariki ya 18 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma wo kuba buri kipe igomba kuba yarabonye icyangombwa cyiyemerera gukina amarushanwa yayo.

FERWAFA yavuze ko amakipe ashaka impushya zo kwitabira amarushanwa azandikira Ubunyamabanga bwayo bitarenze tariki ya 9 Ukwakira mu gihe aho biri ngombwa ko asurwa, bizakorwa hagati ya tariki ya 12 Ukwakira n’iya 12 Ugushyingo 2020.

Yakomeje ivuga ko kumenyesha no gutanga imyanzuro y’urwego rwa mbere rushinzwe gutanga impushya (OPI) ari tariki ya 26 Ugushyingo mu gihe gutanga ubujurire ku batahawe uruhushya ari uguhera tariki ya 27 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2020.

Kwiga ku bujurire bizaba hagati ya tariki ya 3 n’iya 15 Ukuboza mu gihe kumenyesha no gutanga imyanzuro y’urwego rwa kabiri rushinzwe gutanga impushya (IA) ari tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Ibi bisobanuye ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza kuko nta kipe yemerewe gukina amarushanwa ya FERWAFA itabifitiye uburenganzira.

Gusa ku makipe y’Icyiciro cya Kabiri arimo azakina imikino ya play-offs yo kwishakamo ajya mu cya Mbere, yo yabwiwe ko “Azamenyeshwa ingengabihe ijyanye no gusaba impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu gihe kiri imbere.”

2. Kuba FERWAFA yarasabye ko APR FC na AS Kigali zitangira imyitozo: Ku wa Kane tariki ya 1 Ukwakira nibwo Minisiteri ya Siporo yemereye amakipe ya APR FC na AS Kigali kuba yatangira imyitozo.

Ni icyemezo Minisiteri yafashe ititaye ko AS Kigali itarapimisha abakinnyi COVID-19 nubwo ikipe y’ingabo yo yabikoze ku wa Kabiri.

Gusa mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko bashingiye ku mabaruwa bandikiwe na FERWAFA ku wa 14 no ku wa 23 Nzeri, asabira aya makipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika gutangira imyitozo, igaragaza ingamba zizakurikizwa.

Amarushanwa ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup azitabirwa na APR FC na AS Kigali, azatangira muri weekend ya tariki ya 20-22 Ugushyingo, bivuze ko zemerewe gutangira imyitozo zonyine kugira ngo zitegure bihagije bitewe n’uko umupira w’amaguru ushobora gutinda gutangira imbere mu gihugu.

3. Amavubi azitabira CHAN muri Cameroun: Nk’uko IGIHE yagiye ibigarukaho mu nkuru zabanje, guhera muri Nzeri, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yagiye yitabaza abakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu bagakora imyitozo ngoraramubiri kuri Stade Amahoro.

Kuri ubu hakomeje ibiganiro hagati y’abatoza b’ikipe y’Igihugu, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo harebwa uburyo Amavubi yakwitegura imikino ibiri azahuramo na Cap-Vert hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Byitezwe ko ari ikipe izaba ishingiye ku bakinnyi benshi bakina hanze kuko ab’imbere mu gihugu bamaze igihe kinini badakina.

Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu, yo izitabira irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroun hagati ya Mutarama na Gashyantare, ibi bishobora gutuma itangira rya Shampiyona ya 2020/21 rigeza muri Gashyantare cyangwa hakagira imikino mike ikinwa mbere y’uko hategurwa Amavubi.

Siyansi y’Umupira w’Amaguru: Kuba abakinnyi bo mu Rwanda bagiye kumara hafi amezi arindwi badakina, ni irindi hurizo ku bategura amarushanwa.

Inzobere mu bijyanye n’umupira w’amaguru zivuga ko mu gihe umukinnyi amaze igihe adakina kubera imvune cyangwa izindi mpamvu, agomba kujyanwa gake mbere yo gutangira gukina kugira ngo hirindwe imvune nyinshi kandi zikomeye.

Mu gihe bari bamaze ukwezi kumwe gusa Shampiyona ihagaritswe na Coronavirus, mu Budage, Bundesliga yasubukuwe muri Gicurasi ubwo amakipe yari amaze ukwezi kose yitoza. Mu Bwongereza naho ni ko byagenze kuko amakipe yemerewe gutangira imyitozo ku wa 19 Gicurasi, Premier League igasubukurwa ku wa 17 Kamena.

FERWAFA yateganyije ko byibuze amakipe ashobora gukora imyitozo mu gihe cy’amezi abiri mu gihe hazaba hashakwa ibyangombwa (impushya zo gukina amarushanwa) ku buryo abakinnyi nabo bazaba bamaze kugaruka ku rwego rwiza ku buryo bakina.

Nubwo itangira rya Shampiyona bigaragara ko ritari hafi ariko, kugeza ubu FERWAFA ntirahindura itariki yo kwandikisha abakinnyi bizarangirana na tariki ya 24 Ukwakira.

Byitezwe ko inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FERWAFA izaba ku wa 17 Ukwakira 2020 ariyo izafatirwamo imyanzuro ihamye ku igaruka ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ishobora gutangira mu ntangiriro za 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .