StarTimes izerekana imikino FC Barcelone na Real Madrid zizakina muri La Liga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ukwakira 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, izakomeza mu mpera z’icyumweru, aho amakipe ya Real Madrid na FC Barcelone azaba ashaka gukomeza urugendo rwo kudatsindwa.

Real Madrid na FC Barcelone ziri mu makipe yakinnye imikino mike kurusha izindi muri La Liga bitewe n’uko zatinze gutangira Shampiyona.

Ikipe y’umutoza Zinedine Zidane iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10 mu mikino ine, izakira Cádiz CF yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka mu gihe FC Barcelone ifite amanota arindwi, izakirwa na Getafe, ku wa Gatandatu.

Real Madrid yari imenyereweho kuba ifite abakinnyi bashya kandi bakomeye buri mwaka w’imikino, ariko kuri iyi nshuro ntiyaguze, ahubwo yagaruye abari mu ntizanyo barimo Martin Ödegaard.

Bivugwa ko umutoza Zinedine Zidane yaba ahanze amaso rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, ndetse n’umukinnyi w’imyaka 17 wa Rennes, Eduardo Camavinga.

Ubwo azaba akina na Cádiz CF, Zidane n’ubundi ntazaba afite Eden Hazard ufite imvune, aho yasibye imikino u Bubiligi bwakinnye mu mikino mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, FC Barcelone yashoye asaga miliyoni 100$ mu kugura Miralem Pjanić, Trincão na Sergiño Dest, yagurishije abarimo Arthur na Nélson Semedo, bagiye muri Juventus na Wolves.

Abafana ba FC Barcelone bafitiye icyizere Lionel Messi wemeye kuyigumamo ku buryo yafasha umutoza Ronald Koeman kwitwara neza muri Shampiyona y’uyu mwaka, bahereye ku mukino wa Getafe uzaba ku wa Gatandatu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bazabasha kureba niba Real Madrid na FC Barcelone zikomeza kwitwara neza, binyuze ku masheni ya siporo ya StarTimes.

Imikino Real Madrid na FC Barcelone zizakina mu mpera z'icyumweru izerekanwa kuri StarTimes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .