U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike ya CAN U-17 mu Ukuboza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati (CECAFA), yemeje ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batarengeje imyaka 17, muri aka karere, izabera i Kigali mu Ukuboza.

Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA yabereye i Arusha muri Tanzania ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.

Ku wa Kane, CECAFA yatangaje ko u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibihugu 10 bizaryitabira ni u Rwanda ruzaryakira, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Erythrée, Djibouti, Ethiopie na Kenya.

Amakipe azagabanywa mu matsinda abiri, abiri ya mbere muri buri tsinda akomeze muri ½ mu gihe uburyo amakipe azagabanywa mu matsinda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Muri iyi nama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, hemejwe ko kandi irushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-20 muri aka karere, rizabera muri Tanzania kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2020.

Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tanzania, Somalia, u Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Djibouti, Erythrée, Ethiopie na Kenya.

Byitezwe ko abatarengeje imyaka 15 bitabiriye CECAFA muri Erythrée mu 2019, ari bo bazakina mu batarengeje imyaka 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .