Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasuye APR FC mu myitozo i Shyorongi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere, abasirikare bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura n’Umugenzuzi mukuru wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli, basuye ikipe ya APR FC aho ikorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi.

APR FC irabarizwa i Shyorongi guhera ku wa Gatandatu, aho yagiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/21 by’umwihariko irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu Ugushyingo.

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yahaye ikaze aba bayobozi bakuru b’ingabo, abamurikira ikipe irimo abakinnyi batandatu bashya n’umutoza mushya wungirije, Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Maj Gen Mubaraka Muganga yabwiye abashyitsi ko mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona yegukanye idatsinzwe, anabasobanurira intego ifite mu mwaka utaha.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku musaruro bagezeho, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira bakagera ku ntego bihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Ati “Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere cyinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”

”Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions League kuko birashoboka cyane.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho, uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo, ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”

APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, asobanurira abashyitsi ikipe bafite
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, yemereye abasirikare bakuru ko we na bagenzi be bazakora ibishoboka byose bakageza ikipe ku ntego yihaye umwaka utaha
Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yabwiye abakinnyi ko icyo bakwiyemeza cyose bakigeraho baramutse bafite ubushake kuko ubushobozi bwo babwerekanye
Kapiteni Manzi Thierry asuhuza abayobozi bakuru b’ingabo basuye APR FC
Inzobere mu gutoza abanyezamu Haji Hassan Taieb na we yashimishijwe cyane n’uru ruzinduko
Rutahizamu Jacques Tuyisenge asuhuza abasirikare bakuru nyuma y’imyitozo
Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, asuhuza Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura
Umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex, asuhuza abayobozi bakuru b’ingabo
Umutoza wungirije akanongera ingufu abakinnyi Pablo Morchón asuhuza umushyitsi mukuru
Umutoza wungirije Pablo Morchón asuhuza Umugenzuzi Mukuru wa RDF, Lt Gen Jacques Musemakweli
Pablo asuhuza Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga
Mupenzi Eto'o ushinzwe Igura n'Igurisha ry'Abakinnyi muri APR FC asuhuzanya n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura
Umutoza Mukuru wa APR FC, Mohammed Adil aganira n’abayobozi bakuru b’ingabo
APR FC ikomeje imyitozo i Shyorongi yitegura umwaka mushya w'imikino
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry na bagenzi be mu myitozo yo ku wa Mbere
Tuyisenge Jacques ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri APR FC
Umutoza wungirije Pablo Morchón aha abakinnyi imyitozo yongera ingufu

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .