Umutoza wa APR FC yavuze ku mvune ya Tuyisenge Jacques

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, yavuze ko nta makuru afite ku mvune ya Tuyisenge Jacques nubwo yavuye mu kibuga bigaragara ko yababaye ubwo u Rwanda rwakinaga na Cap-Vert ku wa Kabiri.

Adil Mohamed yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 3-0 ku wa Kane.

Ubwo yari abajijwe kugira icyo avuga ku mvune ya Tuyisenge Jacques bivugwa ko ashobora kudakina umukino uzahuza APR FC na Gor Mahia ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, Adil Mohammed yavuze ko nta makuru y’imvune ye azi.

Ati “Ni nde wakubwiye ko Tuyisenge yavunitse? Ni byo yasohotse mu kibuga yavunitse, ariko njye cyangwa ikipe dukeneye Tuyisenge tariki ya 28 Ugushyingo, ntituzi niba yaravunitse cyangwa ataravunitse. Uyu munsi ntabwo dukeneye Tuyisenge, sibyo?”

“Dukeneye Tuyisenge tariki ya 28, ni nde wakubwiye ko azaba yavunitse uwo munsi? Hari uwaba yabikubwiye? Icyo gihe nutabona Tuyisenge mu kibuga uzambaze uti mutoza, ko Tuyisenge atakinnye? Tariki ya 28 nibwo nzamenya ko yavunitse.”

Kimwe n’abandi barimo Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel babanje mu kibuga ku wa Kabiri, Tuyisenge Jacques ntiyari ku mukino APR FC yakinnye ku wa Kane.

Aba bakinnyi uko ari bane bari bahawe akaruhuko, aho basanze bagenzi babo mu mwiherero ku wa Kane.

Biteganyijwe ko APR FC izakina undi mukino wa 10 wa gicuti mu mpera z’icyumweru, aho izahura na Musanze FC i Shyorongi.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yavuze ko iby'imvune ya Tuyisenge azabimenya tariki ya 28 Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .