Vision Jeunesse Nouvelle yaremeye abakinnyi ibaha umukoro wo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle yaremeye abakinnyi n’abatoza, ibaha inkunga y’amafaranga yo kwifashisha muri ibi bihe bya COVID-19 ndetse ibasaba guharanira kuzamuka mu cyiciro cya Mbere bamaze imyaka 10 bahatanira ariko bikanga.

Buri mukinnyi yahawe ibihumbi 25 Frw naho abatoza bahabwa ibihumbi 25 Frw, banizezwa ko bazahabwa n’inkunga y’ibiribwa izabageraho vuba.

Kapiteni wa Vision Jeunesse Nouvelle, Nsengiyumva Aboubacar, mu izina rya bagenzi be, yashimye inkunga bahawe yemeza ko bagomba kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nk’uko abayobozi babyifuza.

Ati “Byari ibihe bitoroshye ariko turimo kubyitwaramo neza kuko buri wese arimo gukora ku giti cye, ubuyobozi bufite gahunda yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ubufasha batugeneye haricyo budufasha mu buzima kuko mu cyumweru gitaha bazadupimisha COVID-19 tujye mu mwiherero, imyaka 10 irahagije tugomba kuzamuka.”

Umutoza wa Vision Jeunesse Nouvelle, Twahirwa Dodo, yashimiye ubuyobozi bw’ikipe asaba imbabazi ku musaruro mubi bagize yizeza impinduka mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Ndashimira ubuyobozi kuba buzirikana abakinnyi n’abatoza, natwe turabizeza ko nimutuba inyuma tuzazamuka mu Cyiciro cya Mbere. Umwaka ushize twitwaye nabi kuko twariraye bituma tuva ku mwanya wa mbere twisanga ku wa karindwi, twari twafashe ingamba zo kuzamuka ariko hazamo COVID-19, ndabizeza ko bitazongera umwaka utaha.”

Umuyobozi w’iyi kipe, Frère Ringuyeneza Vital, yabwiye abakinnyi n’abatoza ko barimo kubaka ikipe izakorera ku mihigo kuko bibabaje kubona bamaze imyaka 10 mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati “Ubu turimo kubaremera ariko tunubaka ikipe,mukomeze mugire intego kuko shampiyona itaha tuzakorera ku mihigo. Birababaje kubona ikipe imaze imyaka 10 mu Cyiciro cya Kabiri, mwaretse tukazagera mu Cyiciro cya Mbere byibuze inshuro imwe.”

Vision Jeunesse Nouvelle ni imwe mu makipe arerera igihugu dore ko yaciyemo abakinnyi bakomeye nka kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, Salomon Nilisarike, Bizimana Djihad n’abandi benshi banyuze mu maboko y’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’ wayikoreragamo.

Umwe mu bakinnyi ba Vision Jeunesse Nouvelle yakira inkunga yo kwifashisha mbere kujya mu mwiherero
Umutoza wa Vision Jeunesse Nouvelle, Twahirwa Dodo, yashimiye ubuyobozi bw’ikipe, asaba imbabazi ku musaruro mubi bagize
Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Ringuyeneza Vital, yabwiye abakinnyi n’abatoza ko barimo kubaka ikipe izakorera ku mihigo
Abakinnyi bumva impanuro z'uko bagiye kujya mu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .