00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ni cyose ku bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Abagize itsinda ry’u Rwanda ryitabiriye Imikino Olempike mu Buyapani, baraye bageze i Tokyo nyuma y’ibyumweru bibiri bakorera umwiherero mu mujyi wa Hachimantai. Abakinnyi bavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Imikino Olempike itangire ku wa 23 Nyakanga 2021, imyiteguro ku bakinnyi bahagarariye u Rwanda irakomeje ari na ko icyizere ari cyose.

Ni abasore n’inkumi bazaba barushanwa mu byiciro bitandukanye birimo Koga, gusiganwa ku igare no gusiganwa ku maguru.

Agahozo Alphonsine uzaba ari mu cyiciro cyo kurushanwa koga umusomyo muri metero 50, yavuze ko we na bagenzi be bafite icyizere cyo kwegukana intsinzi.

Ati “Twiteguye kuzahagararira u Rwanda neza mu mikino Olempike Tokyo 2020 kandi nishimiye kuzaba umwe mu bazatwara ibendera ry’igihugu cyacu mu birori byo kuzafungura iyi mikino ku mugaragaro."

Hakizimana John uzasiganwa muri Marathon, na we afite icyizere cyo kuzahesha u Rwanda ishema i Tokyo.

Ati “ Niteguye neza iyi mikino Olempike 2020, kandi mfite icyizere ko nzakotana bishimishije, ngahagararira neza u Rwanda muri Marathon.“

Kapiteni w’abakinnyi b’Abanyarwanda bari i Tokyo, Mugisha Moïse usanzwe asiganwa ku igare, na we yijeje ko atagiye mu butembere mu Buyapani.

Ati “Niteguye kuzakora ibishoboka byose nkitwara neza mu mikino Olempike ngiye kwitabira bwa mbere, kandi ndasaba bagenzi banjye kwigiramo kwihangana no gukotana tukazahesha ishema u Rwanda."

Umutoza w’uyu musore, Sempoma Fèlix, na we amufitiye icyizere n‘ubwo ari inshuro ye ya mbere agiye kwitabira iyi mikino Olempike.

Ati “Bitewe n’uburyo Mugisha Moïse yiteguye ndetse n’ubushake afite bwo gukina imikino Olempike ku nshuro ye ya mbere, nizeye ko azabasha kwitwara neza."

Imikino Olempike ya Tokyo 2020 yari kuba umwaka ushize ariko yimurirwa kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021 kubera icyorezo cya COVID-19.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batanu barimo Hakizimana John usiganwa Marathon na Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare na Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.

Aba bakinnyi bose n’ababahereje, bavuye i Kigali tariki ya 4 Nyakanga, berekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bari bamaze iminsi bakorera imyitozo. Ku wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga ni bwo berekeje i Tokyo ahazabera imikino.

Hakizimana John na Yankurije Marthe batanze icyizere cyo kwitwara neza mu gusiganwa ku maguru
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, bijeje Abanyarwanda kuzegukana intsinzi
Rwabuhihi Innocent ni we mutoza wa Hakizimana na Yankurije
Agahozo Alphonsine yifitemo icyizere cyo guhesha u Rwanda ishema
Hakizimana John ahamya ko azakora uko ashoboye agahesha u Rwanda ishema
Mugisha Moïse yiteguye gukotana kugeza ku munota wa nyuma
Umutoza Sempoma Fèlix afitiye icyizere Mugisha Moïse ugiye kwitabira Imikino Olempike bwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .