00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikipe ya Norvège yahaniwe kwanga kwambara bikini muri Handball yo ku mucanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Norvège y’umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga, yaciwe amande angana na €1.500 (asaga miliyoni 1,7 Frw) nyuma y’uko abakinnyi bayo banze kwambara bikini mu gihe cy’umukino, ahubwo bagahitamo gukinana amakabutura atemewe.

Ku wa Mbere, Ishyirahamwe rya Handball muri Norvège ryatangaje ko ryiteguye kwishyura amande rizacibwa nyuma y’uko abakinnyi banze kubahiriza amategeko.

Abanya-Norvège bambaye amakabutura mu mwanya wa bikini zigenwa n’amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball (IHF) ubwo bakiniraga umudali wa Bronze mu mukino w’umwanya wa gatatu bahuyemo n’ikipe y’Igihugu ya Espagne muri Shampiyona y’u Burayi ya Beach Handball yabereye i Varna muri Bulgaria ku Cyumweru.

Kuba barakoze ibyo, byatumye bacibwa ama-euro 50 kuri buri mukinnyi ku mukino ndetse Kare Geir Lio uyobora Ishyirahamwe rya Handball muri Norvège, yabwiye AFP ko biteguye kwishyura.

Ati “Birumvikana ko tugomba kwishyura ayo baduca yose. Twese ikibazo kiratureba.”

Mbere ya Shampiyona y’u Burayi, Norvège yegereye Ishyirahamwe rya Handball i Burayi isaba uruhushya rwo gukinana amakabutura ariko ibwirwa ko kwica amategeko yashyizweho bihanishwa amande.

Lio yakomeje agira ati “Icy’ingenzi ni uko imyambaro abakinnyi bambara iba itababangamiye. Byakabaye amahitamo yabo.”

Ishyirahamwe rya Handball i Burayi (EHF) ryemeje ko Norvège izishyura 1500€ (asaga miliyoni 1,7 Frw) kubera ko abakinnyi bayo banze kwambara bikini.

EHF yavuze ko bateganya kuganira ku buryo amategeko yahinduka ariko bizakorwa hagendewe ku rwego rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball ‘IHF’.

Ikibazo cyo kwambara bikini muri siporo zikinirwa ku mucanga cyagiye giteza impaka mu myaka myinshi kuko bamwe bazifata nk’umwambaro udakwiye kandi ubambika ubusa.

Inkuru bifitanye isano:

Ikipe y’Igihugu ya Norvège y’umukino wa Handball ikinirwa ku mucanga yanze kwambara bikini ihitamo gukinana amakabutura
Ikipe ya Norvège yafotowe mu 2017 yambaye bikini
Handball yo ku mucanga ni umwe mu mikino iteza impaka ku bijyanye n'imyambaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .