Rafael Nadal yabonye intsinzi y’amateka muri Roland Garros, agera ku gahigo ka Federer (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umunya-Espagne, Rafael Nadal, yakoze amateka mu irushanwa rya Tennis rya French Open, aho yatsinze Novak Djokovic ku mukino wa nyuma, agera ku gahigo ka Roger Federer wegukanye amarushanwa akomeye ‘Gland Slam’ 20.

Nimero ya kabiri ku Isi, Nadal, yatsinze nomero ya mbere, Djokovic, kuri 6-0, 6-2, 7-5, yegukana Roland Garros ku nshuro ya 13.

Rafael Nadal w’imyaka 34, yari amaze iminsi yibazwaho n’abantu batandukanye, bavuga ko amaze kugera mu myaka ikuze, ariko yabasubije kuri iki Cyumweru.

Ni ku nshuro ya mbere Djokovic w’imyaka 33, yatsinzwe umukino wose mu 2020.

Gutsindwa k’uyu mugabo w’Umunya-Serbia byatumye asigwa na Nadal ndetse na Federer, bose bahanganiye kureba uzasozanya ibikombe byinshi muri Tennis dore ko afite Gland slam 17.

Nadal yabonye iyi ntsinzi nyuma y’amasaha abiri n’iminota 41, aho yagoye bikomeye Novak Djokovic ndetse yanyuzagamo agaseka.

Uyu mugabo wabaye umukinnyi wa mbere utsinze imikino 100 muri Roland Garros mu gice cy’abakina ari umwe, yavuze ko “Ni intsinzi ivuze buri kimwe kuri njye.”

“Mu by’ukuri, ntabwo nterekeza ko ari irushanwa rya 20 no kunganya na Roger, kuri njye ni intsinzi ya Roland Garros.”

Djokovic yavuze ko “Uyu munsi [Nadal] werekanye impamvu uri umwami w’ikibuga cy’itaka, nabibonye n’umubiri wanjye.”

Rafael Nadal yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wegukanye Gland Slam nyinshi, azitwariye ahantu hamwe kuko yegukanye French Open ku nshuro ya 13.

Kuva yegukanye irushanwa ‘Gland Slam’ ye ya mbere, hari hashize imyaka 15, Serena Williams wenyine ni we wagize igihe kiruta aho.

Rafael Nadal yerekanye urwego ruri hejuru ku mukino wa nyuma wa French Open
Rafael Nadal yabonye intsinzi y’amateka muri Roland Garros, agera ku gahigo ka Federer
Djokovic yishima ubwo yari amaze gutuma iseti ya gatatu igera kuri 5-5
Nadal yishimira intsinzi y'amateka, ya 100, muri Roland Garros
Byari ibihe by'akanyamuneza kadasanzwe kuri uyu mugabo
Novak Djokovic ava mu kibuga nyuma yo gutsindwa
Rafael Nadal yegukanye Roland Garros ku nshuro ya 13, ageza Grand Slam 20 anganya na Federer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .