Aya mahugurwa azamara iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu nzu y’imikino ya NPC i Remera, aho ari gukoreshwa n’impuguke yaturutse mu Buyapani, Kamino Masaru ufite dani ya karindwi.
Kamino yazanye n’abarimo Ogusu ufite dani ya gatandatu, Dr Harano ufite dani ya kane na Watanabe ukiri muto waje muri aya mahugurwa nk’umushyitsi, aho we afite dani ya kabiri.
Rurangayire Guy uyobora n’Ishami rya Karate y’Abayapani mu Rwanda, JKA Rwanda, yavuze ko aya mahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatatu agamije kongerera ubumenyi abakinnyi n’abatoza b’uyu mukino.
Ati ”Ni amahugurwa yo kuzamura urwego. Hari igihe uhugurwa ku byo wari uzi cyangwa ukabyongererwamo ubumenyi. Iyi mpuguke iri kuduhugura ni ku nshuro ya gatatu igeze hano. Amahugurwa arafunguye, uretse abana, dufite gahunda irimo amasomo yose noneho tukagira n’icyiciro cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru.”
Rurangayire yabwiye IGIHE ko iri shyirahamwe rya Karate ryo mu Buyapani ryigisha Karate y’Umwimerere ifasha abakinnyi kwimenya, kumenya abandi no kwirinda.
Ati ”JKA ni Ishyirahamwe rya Karate ryo mu Buyapani riri kugenda rikura rigera no mu bindi bihugu. Mu Rwanda tugiye kumara imyaka itanu tubikora, bigisha iby’ingenzi bya Karate y’Umwimerere noneho mugakuramo bamwe bajya mu marushanwa. Ni imikino njyarugamba y’ikiyapani. Mbere y’uko iba siporo hari icyerekezo cyo kwiga umuntu, kumurwanya no kwirinda.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha abanyarwanda kuzamura urwego rwabo.
Ati ”Afite akamaro cyane mu guteza imbere Karate nyarwanda. Iri shyirahamwe ryigisha iby’ibanze umuntu agomba kugira no kumenya ku mukino wa Karate.”
Aya mahugurwa akurikira ayabaye mu 2015 na 2018, azamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’abakuru barimo abagabo n’abagore 68 mu gihe abana ari 72.









TANGA IGITEKEREZO