Uyu mwiherero w’umunsi umwe ku rwego rw’igihugu, wabereye kuri Petit Stade i Remera ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019, aho witabiriwe n’abana bagera hafi ku 100.
Nyuma yo gusoza uyu mwiherero, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko mu byo bibanzeho harimo kwigisha aba bana gukina Karate no kubatoza indagaciro Olempike ari zo kugira intego mu byo bakora bakabikorana umwete, ubucuti ndetse no kubahana.
Ati ’’Ni amahugurwa yo gusoza gahunda z’ibiruhuko zaberaga mu makipe anyuranye mu gihugu, abana bavuye mu gihugu cyose baje bateranira hamwe, tubatoza Karate n’indangagaciro Olempiki.’’
Ni ku nshuro ya mbere Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda riteguye iyi gahunda mu rwego rwo gutegura abakinnyi mu gihe kirekire, aho mu mwaka utaha hari na gahunda yo gutoza ibindi byiciro by’abakinnyi bakuru.
Nkuranyabahizi Noël yakomeje avuga ko "Iki ni icyiciro cy’abana bato, dufite gahunda yindi nko mu kwa gatatu, tuzatumira ingimbi n’abangavu (juniors) n’abatarengeje imyaka 21 hanyuma dutumire n’ikipe nkuru.’’
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryasabye ababyeyi gufasha no gushyikira abana bagakora siporo kuko ibafasha kugira ubuzima bwiza, kuvamo abakinnyi beza b’ejo hazaza no gutuma bakurikirana amasomo yabo neza.








Amafoto: Umurerwa Delphin
TANGA IGITEKEREZO