Nyuma y’aya mahugurwa yabereye mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène yavuze ko intego yabo ari ugukomeza kongerera abatoza ubumenyi kugira ngo uyu mukino ukomeza kuzamuka.
Ati” Ushaka guteza imbere Karate cyangwa indi siporo ni ngombwa guhera ku batoza kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku mategeko y’umukino. Nka Karate rero, duhora dutyaza abatoza bacu kugira ngo bajyane n’igihe n’aho ku rwego mpuzamahanga bageze. Mu minsi iri imbere hari n’ayandi mahugurwa bazabona.”
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël wakoze amahugurwa mpuzamahanga mu Busuwisi kuri uyu mukino, akaba ari na we wakoresheje aya mahugurwa ku wa Gatandatu, yavuze ko yibanze ku gufasha abatoza kumenya amategeko n’uburyo bateguramo abakinnyi.
Ati “Twabahuguraga kugira ngo bagire ubumenyi na bo bazabuhe abakinnyi bakinira mu makipe yabo ndetse batoze n’abandi batoza bari mu makipe yabo. Ibyiciro byose uko twabipanze byagenze neza n’ubwitabire bwari hejuru kuko haje abagera kuri 50. Twabigishije uburyo bashobora gutegura abakinnyi bagatsinda ariko bakanagira ubuzima bwiza.”
Kuba Karate yaragizwe umukino Olempike mu minsi ishize ndetse ikaba izagaragara muri iyi mikino ku nshuro ya mbere mu 2020, byatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rihugura abatoza batandukanye, aho kugira ngo bagumane ubumenyi bari bafite kuri uyu mukino wari Njyarugamba gusa.
Nkuranyabahizi yavuze ko kandi FERWAKA izakomeza gukurikirana aba batoza, aho mu minsi iri imbere hari n’ikindi cyiciro cy’amahugurwa kizatangwa n’Umutoza Mpuzamahanga, aho abazayitabira bazatoranywa mu bitabiriye ayo ku wa Gatandatu.
Abatoza bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayungukiyemo byinshi, aho bizeye ko bizabafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi babereye abatoza mu bice bitandukanye by’igihugu nk’uko byatangajwe na Sensei Mugabo Armel waturutse i Rubavu.
Ati ” Hari abatoza bamwe bagifite tekinike nkeya, hari byinshi twungukiyemo kuko twayahawe n’uherutse guhabwa ari ku rwego rwisumbuye. Ngiye kongera umurava mu byo banyeretse, abana banjye (ntoza) bazahungukira byinshi.”
Uretse abatoza b’amakipe, abandi bitabiriye aya mahugurwa ni abakinnyi bafite umukandara w’umukara, bafite imyaka 18, bifuza kuba abatoza.


















Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO