Aya mahugurwa yamaze iminsi itandatu ni ku nshuro ya mbere yabaye mu Rwanda nyuma y’uko Karate ibaye Umukino Olempike.
Akaba yaratewe inkunga na Solidarité Olempique binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, atangwa n’inzobere ikomoka muri Espagne, Antonio Olivia Seba ufite umukandara w’umukara, dani ya munani.
Ubwo yasozwaga, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda Sharangabo Alex yasabye abayitabiriye kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe.
Ati” Abahuguwe ni abasanzwe bafite urwego rw’ubumenyi muri uyu mukino ariko buri gihe umuntu ariga akunguka ibintu bishya. Ibyo bize ntabwo ari ibyo kugumana, bagomba kubigeza ku bakinnyi batoza.”
Sharangabo yavuze ko kandi nyuma yo guhugura aba batoza, hazabaho no gukurikina ngo barebe ko ibyo bigishijwe bishyirwa mu bikorwa kuko hari abahugurwa nyuma bakaburirwa irengero.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Uwayo Théogène, na we yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bahuguwemo kugira ngo bibafashe kuzamura impano z’abakinnyi.
Ati” Ubwitabire burashimishije kuko mu batoza 25 harimo abagore batandatu. Kubona abatoza bafasha abanyeshuri bose tuba dufite ntabwo biba byoroshye, ariko abari hano nibashyira mu bikorwa ibyo batahanye bakabyigisha mu makipe yabo, bakazamura impano, hari icyo bizafasha uyu mukino.”
Nkuranyabahizi Noël, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate na we witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko hari byinshi bayungukiyemo ku buryo bizaborohera no kubigeza ku bo batoza.
“Twabonyemo ibintu byinshi bishya tutakoreshaga. Muri rusange turabyishimiye ibyo twungukiyemo. Twatumiye abakinnyi kuko ni bo tuzaha ibyo dufite ndetse badufashe kubyerekana mu gihe twigisha abandi.”
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe impamyabumenyi mu gihe hari n’andi mahugurwa bateganyirizwa mu minsi iri imbere.



TANGA IGITEKEREZO