Nkuranyabahizi Noël na Uwera Benitha basezeranye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noel, yavuze ko ibyo yakundiye Uwera ari uko ari “Umukobwa mwiza, wubaha kandi agakunda Imana n’abandi.”
Nkuranyabahizi ni Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate kuva mu 2015. Yatangiye gutoza uyu mukino yiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, atoza ibigo bya Ecole Internationale na Groupe Scolaire Officielle de Butare.
Nyuma yo kugera i Kigali, yatoje Ikipe ya Lyon yakoreraga kuri Stade Amahoro na Ecole Belge, ahava ajya mu Ikipe y’Igihugu atoza kugeza uyu munsi.
Ubwo yari avuye kwiga mu Busuwisi ibijyanye na Siporo by’umwihariko Karate kuri ‘bourse’ yahawe na Komite Olempike Mpuzamahanga mu 2017, yahise ashinga ishuri rya The Champions Karate Academy, ryigisha abakiri bato uyu mukino mu mpera z’icyumweru aho badafite amasomo asanzwe yo ku ishuri ndetse no mu biruhuko.
Ibyiciro byose by’amakipe y’igihugu atoza, byitabira amarushanwa yo ku rwego rw’Akarere, Afurika no ku rwego rw’Isi ndetse abayabarizwamo bakunze kwegukana imidali inyuranye.
The Champions Karate Academy iheruka kuvamo Nshuti Aimable wegukanye umudali w’Umuringa (Bronze) muri Shampiyona Nyafurika y’Abato bari munsi y’imyaka 14 yabaye hifashishijwe amashusho kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2020.
Nkuranyabahizi Noël na Uwera Benitha bazasezerana imbere y’Imana ku wa Gatandatu mu muhango uzabera i Remera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!