00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshuti Aimable yegukanye umudali wa Bronze muri Shampiyona Nyafurika y’Abato muri Karate

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 December 2020 saa 07:19
Yasuwe :

Umunyarwanda Nshuti Aimable yegukanye umudali w’Umuringa (Bronze) muri Shampiyona Nyafurika y’Abato muri karate bari munsi y’imyaka 14 yabaye hifashishijwe amashusho kuva tariki ya 12 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2020.

Kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, iri rushanwa ryakinwe bwa mbere hakoreshejwe amashusho mu cyiciro cya Kata (kwiyerekana), ryiswe “1st African Kata E-Championship Under 14 Years”.

Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu yari igizwe n’abakinnyi bane barimo abakobwa babiri: Akamanzi Kabalisa Kaela wa The Champions Karate Academy na Isheja Iranzi wa Alliance Tiger Karate Club ndetse n’abahungu babiri: Nshuti Aimable wa The Champions Karate Academy na Niyonkuru Djibulir wa Rafiki Karate Club.

Ikipe y’u Rwanda yakiniraga muri Petit Stade i Remera, hafatwa amashusho yoherezwaga mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Karate.

Nshuti Aimable wakinnye mu cyiciro cy’abafite imyaka umunani, yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu anganya na Diallo Liassu wo muri Bénin mu gihe imyanya ibiri ya mbere yatwawe n’Abanya-Madagascar: Mathieu Randrianarivony na Noa Rakotondrazaka.

Akamanzi Kabalisa Kaela wakinnye mu bafite imyaka icyenda na Isheja Iranzi wakinnye mu bafite imyaka 12, bombi babaye aba gatanu mu gihe Niyonkuru Djiblir yabaye uwa 11 mu bafite imyaka 12.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, yabwiye IGIHE ko umusaruro wabonetse muri iri rushanwa ushimishije dore ko ari ku nshuro ya mbere aba bakinnyi bari bitabiriye imikino mpuzamahanga.

Ati “Byanshimishije cyane, ariko byananyeretse ko nta mwanya twataye dutoza abana batoya kuko ni yo gahunda muri iyi minsi dufite muri FERWAKA, imbaraga twazishyize mu bana bato cyane, aho dushyigikira gahunda y’Igihugu ya siporo mu bana batoya. Twe twahise tubyinjiramo cyane mu makipe anyuranye atoza abana ku buryo duteganya no gushyiraho amashuri y’abato.”

“Ku nshuro ya mbere twitabira aya marushanwa kubona tubonamo umudali ni ibintu byanshimishije cyane kuko byerekana ahazaza h’umukino. Aba bana ni ubwa mbere bari bitabiriye imikino mpuzamahanga kandi abo bari bahanganye bari basanzwe bakina, ariko bahanganye nabo. N’ababaye aba gatanu ni umwanya mwiza ukurikije abo bahanganye.”

Nkuranyabahizi yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira abana bakina Karate kuko bizafasha u Rwanda kubona abakinnyi batwara imidali mu myaka iri imbere.

Ati “Ndasaba ababyeyi gukomeza kuzana abana kuko igiti kigororwa kikiri gito, aba bana nitubategura kare, mu myaka iri imbere ntihazongera kubaho ikibazo cy’imidali.”

Yashimiye kandi Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), Komite Olempike y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo ku ruhare bigira ngo abakinnyi bitware neza mu marushanwa.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye iri rushanwa ni Madagascar, Cameroun, Côte d’Ivoire, Sénégal, Afurika y’Epfo, Misiri, Guinée na Bénin.

Nshuti Aimable yegukanye umudali wa Bronze muri Shampiyona Nyafurika y’Abatarengeje imyaka 14 muri Kata
Nshuti Aimable yakinnye mu cyiciro cy’abafite imyaka umunani
Abakinnyi bane bahagarariye u Rwanda, uhereye ibumoso ni: Isheja Iranzi, Akamanzi Kaela, Nshuti Aimable na Niyonkuru, bari kumwe n'umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël
Nshuti Aimable na Akamanzi Kaela bakinnye mu bafite imyaka umunani n'icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .