Iyi myitozo ifasha abana bakina Karate bari mu biruhuko, yateguwe muri gahunda ya Komite Olempike Mpuzamahanga yo gushyigikira abakiri bato mu kuzamura no gushyira mu bikorwa imishinga yabo yo guteza imbere imikino, yatangijwe bwa mbere mu Ugushyingo 2019.
Igikorwa cyo gutangiza icyiciro cyayo cya gatatu cyabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, cyitabirwa n’abana 46 barimo abakobwa 13 bari hagati y’imyaka ine na 16.
Umwe mu bagize umuryango wa IOC Young Leaders ku Isi, Rugigana Jean Claude, watangije uyu mushinga ugamije gufasha abana bakina Karate, yavuze ko icyiciro cya gatatu batangije kizibanda ku bana bazajya baboneka mu gihe badafite amasomo, ariko hari n’abo bazajya basanga ku bigo by’amashuri bigaho.
Ati “Icyiciro cya mbere cyagenze neza ndetse n’icya kabiri cyagombaga kuba hagati ya Nyakanga na Kanama, ariko nticyabaye kubera icyorezo cya COVID-19, gusa twafashije abana 23 gukomeza gukora imyitozo bari mu rugo. Nizeye ko muri iki cyiciro dutangiye tuzagerageza gukora cyane kugira ngo turebe ko twaziba icyuho cy’igihe twatakaje kubera Iki cyorezo.”
“Ikindi ni uko COVID-19 yahinduye ibintu, ubundi ubu abana babaga bari mu bihuruko aribwo twakoraga ingando zisoza umwaka, ubwo bagiye gusubira ku ishuri tuzakomeza gukorana n’abiga bataha ndetse no mu mpera z’icyumweru kugira ngo turebe ko abana bakomeza amasomo yabo ariko na gahunda yo kwiga Karate n’indangagaciro Olempike ntihagarare.”
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Karate akaba n’Umuyobozi wa The Champions Karate Academy, Nkuranyabahizi Noël, yavuze ko basanze abana bari ku rwego rwiza ndetse bigaragaza ko bakomeje gukora imyitozo n’igihe bari mu rugo.
Ati “Twishimiye kongera guhuriza abana hamwe ngo bige Karate n’indangagaciro Olempike. Abana bagaragaje ko bakomeje imyitozo n’igihe bagombaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo ku rwanya no gukumira COVID-19 bahawe imidali yishimwe.”
“Ikindi ni uko tuzakomeza gusanga abana ku mashuri aho biri ngombwa byose bigakorwa hagamijwe kubafasha gukomeza kubakundisha gukora siporo cyane cyane ko biri muri politiki ya siporo mu Rwanda, ariko tunirinda icyorezo cya COVID-19.”
Rutagengwa Philbert wari uhagarariye ababyeyi b’abana bitabiriye iyi gahunda, yashimiye The Champions Karate Academy na bo bafatanya uburyo bitaye ku bana babo mu bihe bya COVID-19.
Ati “Ndashimira The Champions Karate Academy uburyo yafashije abana bacu mu gihe bari mu rugo, igihe abana batari ku ishuri, ugasanga guhugira imbere ya televiziyo n’ibindi bike barangariramo ntacyo byari kubafasha.”
Iyi gahunda y’imyitozo igamije gufasha abana kuzamura urwego rwabo ndetse bagakura bafite indangagaciro Olempiki, bashobora guteza imbere umuryango Nyarwanda.
Iki cyiciro cya nyuma cy’imyitozo cyatangijwe, kizarangirana n’Ugushyingo 2020.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!