Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 mu rugo rwa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, niho habereye umuhango wo gushyikiriza Ferwaka igihembo yagenewe.
Uyu muhango wanitabiriwe n’umuyobozi w’imikino muri minisiteri ya siporo n’umuco, Guy Rurangayire, umuyobozi wa FERWAKA Theo Uwayo n’abandi biganjemo abahoze bakina Karate, abatoza bayo n’abandi bari mu muryango wa Karate mu Rwanda.
Ambasaderi Takayuki Miyashita yabwiye abitabiriye ko iterambere ry’umukino wa Karate mu Rwanda ari n’iterambere ry’u Buyapani, kuko uyu mukino ari umuco wabo.
Ni nayo mpamvu Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu ahagarariye yatoranyije Ferwaka, ikayihemba nk’urwego rwamenyekanishije umuco w’u Buyapani mu mahanga.
Ati “Ni byiza cyane kuba u Rwanda rubonye iki gihembo kuko twakoranye neza. Twazanye abatoza benshi mu Rwanda byatumye abana b’abanyarwanda bazamura urwego. Iki gihugu cyakiriye shampiyona ya Afurika kandi igenda neza n’ikipe y’u Rwanda yegukanamo imidari.”
Ibi byose ngo nibyo Leta y’u Buyapani yagendeyeho ishimira Ferwaka kuko yateje imbere cyane umuco wabwo muri iki gihugu.
Amb Miyashita yanashimiye umuyobozi wa Ferwaka kuko yizeye ko umusaruro uzikuba kenshi kuko Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda inaherutse guha Ferwaka impano y’ibibuga bya Karate ‘tatami mats’ 400.
Ngo byanafasha u Rwanda kubona abakinnyi ba Karate bazaruhagararira mu mikino Olempiki izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.




TANGA IGITEKEREZO